Kacyiru: Polisi yitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abayakeneye
Nyuma y’umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa mbere 2019 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Iki gikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bayakeneye hirya no hino mu bitaro bitandukanye, kitabiriwe n’abapolisi basaga 100 aho buri mupolisi yatanze amaraso angana na ml 450.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gutanga amaraso atari ubwa mbere gikorwa.
Yagize ati”Iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake gitegurwa na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kandi kikabera mu bigo bya Polisi aho biherereye hose hirya no hino mu gihugu”.
DIGP Marizamunda akomeza avuga ko iki gikorwa abapolisi bakitabira cyane bagikunze dore ko baba banasobanukiwe akamaro ko gutanga amaraso kuko umutekano utagarukira kurinda abantu n’ibyabo gusa ahubwo no gutabara ubuzima bw’abarembye nabyo ari ugutanga umutekano.
DIGP Marizamunda yaboneyeho gushimira abapolisi bitabiyrie icyo gikorwa cyo gutanga amaraso, akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.
Umuganga mu kigo cy’ubuzima RBC mu ishami rishinzwe gukusanya no gutanga amaraso (National Center Blood Transfusion) yavuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze.
Yagize ati”Abapolisi iki gikorwa bakitabira k’ubwinshi bagikunze, ibyo rero bikadushimisha kuba bagira umutima ukunze wo gutabara indembe zikeneye amaraso, mu mwaka ushize ubwo duheruka mu mezi ane ya nyuma muri iki kigo twakiriye abapolisi barenga 450, ibi rero bitugaragariza ko koko bashishikarizwa no kurinda umutekano w’abantu bafite ubuzima buzira umuze”.
Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.
Ati” Nta ruganda dufite rukora amaraso, amaraso ni abantu bayaduha kandi aya maraso turayacyenera cyane hirya no hino mu gihugu mu mavuriro atandukanye. Abakunda gukenera aya maraso n’abakoze impanuka, ababyeyi, abagore batwite, abana bari munsi y’imyaka itanu kuko bakunze guhura n’indwara zitandukanye n’abandi”.
Bamurange, asoza ashimira Polisi y’u Rwanda ubufatanye ikomeje ku bagaragariza haba mu mitegurire y’iki gikorwa ndetse no mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubutabazi ndetse n’ubundi bufasha igeza ku baturage mu rwego rwo kunoza imibereho myiza yabo.
Intyoza.com