• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Rubavu:  Hafatiwe amabaro asaga 100 y’imyenda yinjiye  mu gihugu mu buryo bwa magendu

Umwanditsi
January 27, 2019

Mu bikorwa byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa 26 Mutarama 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi yafashe amabaro asaga 100 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafatiwe mu rugo rwa Bizimana Assouman  bikavugwa ko ari aya Nisingizwe Conorath w’imyaka 47 y’amavuko na Mvuyekure Saleh.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko ifatwa ry’ibi bicuruzwa rikomoka ku bufatanye inzego z’umutekano zifitanye n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage babonye mu gipangu cya Bizimana Assouman hinjiye ibintu byinshi batasobanukiwe bibatera impungenge bituma bitabaza inzego z’umutekano.”

Akomeza avuga ko Polisi mu kuhagera yasatse muri urwo rugo ikahasanga amabaro 112 ya caguwa  ndetse na banyirayo bari baje kuyafata ngo bayajyane mu mujyi wa Kigali bakahafatirwa.

CIP Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo.

Yagize ati“ Ufatanywe magendu yishyura imisoro ashyizeho n’amande bikamutera  igihombo,n’ ubucyene we n’umuryango we. Magendu kandi isubiza inyuma iterambere ry’igihugu,kuko imisoro n’amahoro aribyo bigize ingengo y’imari ikoreshwa haba mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi byose bigeza igihugu ku iterambere”.

Imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu (Revenue Protection Unit) igaragaza ko amabaro 112 y’imyenda ya caguwa agizwe n’ibiro bisaga 5000, akaba yari agiye kunyereza umusoro usaga miliyoni ebyeri (2,100,000frw).

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga