Kuwa 28 Mutarama 2019 ku I saa yine n’igice z’amanywa mu Mudugudu wa Bushara, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Kayenzi, umugabo witwa Emmanuel Niyonzima w’imyaka 37 y’amavuko yishe umugore we Uwidutije Veneranda w’imyaka 28 y’amavuko akoresheje ibuye yamucocesheje kugeza apfuye. Ubuyobozi butandukanye mu karere bwaganiriye n’abaturage burabahumuriza.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Karere kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019 zasuye aba baturage mu rwego rwo kubaganiriza, kubahumuriza no kubafata mu mugongo. Babwiwe ko ibyabaye ari amahano, ko gusa bashimirwa kuba aribo batabaye bagafata uyu mugabo ubwo yageragezaga guhunga amaze kwica uyu mugore we.
Innocent Mandera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kayenzi yabwiye aba baturage ko ibyabaye bibabaje, ko bitari bikwiye cyane ko bari bamaze iminsi Raporo zitangwa ari iz’uko baramutse kandi biriwe amahoro. Yababwiye kandi ati “ Muri abaturage b’igihugu kandi mufite agaciro, ni nayo mpamvu iyo hagize ugukoraho ubuyobozi buhaguruka.”
Tuyizere Thadde, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu aganira n’aba baturage yabashimiye ubutwari bagize bwo kuba barafashe uyu mugabo Niyonzima ubwo yamaraga kwica umugore we agashaka guhunga bakamukurikira batitaye ko yabateraga amabuye bakamufata.
Yagize ati” Birababaje, tuje kubihanganisha ariko icyo tubashimira gikomeye ni uko umwicanyi mwamufashe inzego z’ubuyobozi zitarahagera. Ngaho mwibaze ubu icyo tuba tuvuga umuntu yarapfuye n’umwicanyi yatorongeye yirutse tumureba akagenda.., mwakoze neza kuba mwaramufashe.”
Nyuma y’uko uyu mugabo afashwe n’abaturage bagahamagara inzego z’umutekano zikaza kumutwara, akigera mu maboko y’ubugenzacyaha ( RIB) yatangiye kumererwa n’abi, bamwe bakavuga ko ari amayeri yo kwigira umurwayi, abandi bakavuga ko ari ingaruka z’amaraso yamennye. Gusa, abaturage babwiwe ko uyu mugabo agiye kujyanwa kwa muganga I Ndera ngo barebe ikibazo afite.
Abaturage basabwe gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku miryango itabanye neza, kimwe n’aho babona hashobora kuvuka ikibazo aho guhangana n’ingaruka z’icyaha cyakozwe.
Yaba urwego rwa Polisi ndetse n’urw’ubugenzacyaha (RIB), bose babasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gufatanya n’ubuyobozi mu gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru. Basabwe gushyira imbaraga mu kumenya amakimbirane ari mungo n’uburyo yakemurwa.
Damien Hitarurema, uhagarariye ubugenzacyaha (RIB) mu murenge wa Kayenzi na karama, yasabye aba baturage gushyira hamwe mu kwicungira umutekano, kumenya ahari ibibazo bagatanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, yabasabye kudacunga umuntu ari uko yamaze kwica umuntu cyangwa yamaze gukora icyaha.
Ku birebana n’icyaha cyakozwe na Emmanuel Niyonzima cyo kwica umugore we kimwe n’undi wese wavutsa undi ubuzima, uyu mukozi wa RIB yasobanuriye abaturage ko ingingo y’107 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha igifungo cya burundu umuntu wavukije undi ubuzima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com