Amajyaruguru: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kudatezuka mu kurwanya ibyaha 

kuri uyu wa Gatandatu Tariki 02 Gashyantare 2019 mu karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza habereye inama yahuje abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth volunteers in community policing) n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru hagamijwe kureberahamwe uko hakumirwa ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa Magendu bikunze kugaragara muri iyi Ntara.

Ni ibiganiro byayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira ari kumwe na Maniriho Frederick umuhuzabikorwa w’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru.

ACP Ntaganira yashimiye uru rubyiruko umwete n’umurava bakorana mu bikorwa bya buri munsi bigamije gukumira ibyaha.

Yagize ati “Turabashimira ibikorwa by’indashyikirwa mu maze kugeraho mu kurwanya ibyaha bitandukanye, Polisi muri aka karere ndetse no mu gihugu hose tubafata nk’abafatanyabikorwa bibanze mu kurwanya ibyaha, ningombwa ko twongera imbaraga mubyo dukora tukabasha kugendana n’umuvuduko igihugu gifite kuko iyo igihugu gitera imbere n’ibyaha biriyongera.’’

ACP Ntaganira akomeza agaragaza ko n’ubwo hamaze gukorwa byinshi mu gukumira ibyaha hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa kuko ari bimwe mu biza ku isonga ry’ibihungabanya umutekano.

Yagize ati “Imiterere ya tumwe mu turere tugize Intara dutuyemo ituma ihinduka inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge bityo ibyaha birimo urugomo, ihohotera n’amakimbirane yo mu muryango bikiyongera kuko uwishoye mu biyobyabwenge aba adafite imitekerereze mizima. Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kubikumira atanga amakuru yaho bigaragaye”

Maniriho Frederick Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ko we na bagenzibe bazakomeza gukumira ibyaha aho batuye.

Yagize ati “Gukorera igihugu ni inshingano za buri wese wifuza ko igihugu cye gitekana kikanagera ku iterambere rirambye. Gutangira amakuru ku gihe byafashije inzego z’umutekano kuburizamo ibyaha byinshi, tuzakomeza gufasha inzego zitandukanye mu mugambi wo kwiyubakira igihugu gitekanye kandi kitarangwamo ibiyobyabwenge.”

Maniriho akomeza avuga ko uretse ibikorwa byo gukumira ibyaha ubu batangiye gukora ibikorwa bigamije kurwanya ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana aho mu gihe cy’amezi atatu ari imbere bazaba batanze inkoko zingana n’ibihumbi 6246, ndetse bakazubakira imiryango ituye nabi ari nako bazatanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante) ku miryango itishoboye.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari urubyiruko rusaga ibihumbi 250 rukora ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira hagamijwe ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →