• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Nyanza: Umugabo yafatiwe mu cyuho atetse kanyanga

Umwanditsi
February 5, 2019

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yaguye  gitumo  uwitwa Mujejimana Antoine  w’imyaka 36 y’amavuko  utuye mu kagari ka Gatagara umurenge wa Mukingo atetse Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ruriya rugo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata maze bafatirwa mu cyuho.’’

CIP Karekezi yavuze ko bakihagera basanze uyu muturage amaze kwarura litiro 22 agikomeje ibikorwa byo guteka kanyanga, akaba yahise afatwa agashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Yakomeje ashimira abaturage imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.’’

CIP Karekezi asoza asaba abagifite gahunda yo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kubihagarika kuko uretse kuba biteza igihombo bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu, binahungabanya umutekano bityo uzabifatirwamo wese akaba azabihanirwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga