Rulindo: Hafatiwe imodoka yari ipakiye urumogi rupima ibiro 180

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carona RAA 328 H yavaga Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye imifuka itanu y’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko kugirango Polisi ishobore gufata iyi modoka ibikesha amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati“ Abaturage bakorera mu kirombe cya Rutongo babonye imodoka ipakiye ibintu badasobanukiwe kandi igendera ku muvuduko ukabije bihutira ku menyesha Polisi ngo ibe yagenzura ibyo itwaye.”

Akomeza avuga ko abapolisi bihutiye gutegura uko iyi modoka yafatwa maze mu kuyihagarika uwari uyitwaye ayivamo ariruka, mukuyigenzura abapolisi basanga ipakiye imifuka itanu y’urumogi ihwanye n’ibiro 180.

CIP Rugigana akomeza avuga ko mu gihe uwari utwaye iyi modoka agishakishwa ubu ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu karere ka Rurindo.

Imifuka itanu y’urumogi yari ipakiye mu modoka.

CIP Rugigana yagiriye inama abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko uzabigerageza wese azafatwa kandi agahabwa ibihano biremereye.

Yagize ati“Ibi byose dufata bigerwaho kubera ubufatanye Polisi ifitanye n’abaturage aho bayiha amakuru yizewe. Nasaba ugitekereza kubikora kubireka kuko nafatwa azagerwaho n’ibihano biremereye.”

CIP Rugigana yashimiye imikorere n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, aho yavuze ko imyumvire yahindutse ubu abaturage bakaba baramaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba bafata iya mbere mu gutanga amakuru yizewe inzego z’umutekano zikabifata bitarangiza abanyarwanda.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →