Menya igisubizo nyacyo cy’uwo uriwe, impamvu uri ku isi, aho wavuye n’amaherezo y’ubuzima bwawe

Mu gihe cyashize, Umwami Dawidi yabajije Imana ati:”Umuntu ni iki kuburyo wamwitaho kandi yaranakuwe mu mukungugu?”. Muri Zaburi 8:4 haranditse ngo “Bituma nibaza nti: umuntu buntu ni iki kuburyo wamuzirikana, kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki kuburyo wamwitaho?”. Igisubizo kuri uyu muntu, amateka n’iherezo ry’ubuzima bwe urabisanga mu ijambo ry’Imana utegurirwa ukanagezwaho na Rev./ Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Amerika.

Uyu munsi, ndashaka ko nawe wakwibaza impamvu yatumye Imana ikurinda, ikakwitaho kandi abandi bari mu kaga cyangwa mu bibazo, urebe abo mwavukiye rimwe bamwe ntibakiriho, abandi bari munzu y’imbohe. Kuki wowe warinzwe ? Kuki waremwe mu buryo butandukanye n’inyamaswa mu gihe cy’iremwa? Maze ucukumbure ushake impamvu Imana yabigukoreye.

Abantu hari ibintu bahuriyeho n’inyamaswa kuko bahumeka umwuka umwe (air), barya ibiryo bijya kuba bimwe, bagira ibyo bakeneye bimwe ariko kandi kuba hari ibyo bahuriyeho ntabwo bisobanuye ko Umuntu hari aho ahuriye n’inyamaswa. Oya, baratandukanye.

Kuba umuntu atandukanye n’inyamaswa niyo mpamvu tugomba kumenya impamvu turi hano ku isi ndetse n’intego ituma turi hano ku isi. Ko tuzi ko kuba hano kuri iyi isi ari iby’igihe gito, ni gute twakoresha igihe cyacu neza? Usanga dushaka kubaho mu buryo bwo kunezeza imibiri yacu gusa, tukaba dushaka no gukoresha igihe cyacu mu kurya ubuzima bw’iyi isi gusa.

Kubera ko dutandukanye n’inyamaswa ni ngomba kumenya aho tuzajya nyuma yo gupfa. Ubuzima hano ku isi ni bugufi. Umuhanuzi Yobu, muri Yobu 14:1-2 yagize ati: “Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito cyuzuye impagarara. Abumbura nk’ururabyo hanyuma agacibwa, agahunga nk’igicucu ntakomeze kubaka.”

Twaba tumeze kimwe n’inyamaswa iyo dupfuye? Twaba duhumeka umwuka wanyuma maze byose bikaba birarangiye? Ni gute dushobora kubona igisubizo cy’ibyo bibazo bibiri? Ushobora kuduha igisubizo wenyine ni Imana yo yaturemye kandi icyo gisubizo tugisanga mu gitabo cyayo ari cyo BIBILIYA. Imana itubwira abo turi bo, impamvu turi hano ku isi ndetse n’aho tuzajya igihe tuzapfa.

UMUNTU NI IKI?

Umuntu ni iki? Ni iki gituma umuntu atandukana n’inyamaswa? Pawulo yasubije icyo kibazo mu gihe yandikaga ibaruwa abakirisito b’i Tesalonike (1Tesalonike 5:23)” Yagize ati: “Imana y’amahoro ibeze rwose. Bavandimwe umwuka wanyu n’ubugingo bwanyu n’umubiri wanyu bikomeze kutagira inenge muri byose, birindwe kugeza igihe umwami wacu Yesu Kristo azazira”.

Inyamaswa zigira umubiri gusa n’umwuka usanzwe utuma zihumeka, ariko buri muntu agira umwuka (spirit) uba mu mubiri. Umubiri wacu uzapfa kandi usubire mu mukungugu nka wa wundi umuntu wa mbere (Adam) yaremwemo. Intangiriro 3:1 ; intangiriro 35:18; Yakobo (James) 2:26. Ariko igice cy’ umwuka(spirit) kizakomeza kubaho. Umubwiriza 12:7 haranditse ngo: “Hanyuma umukungugu ugasubira mu butaka aho wahoze n’umwuka ugasubira ku Mana y’ukuri yawutanze.”

NI KUKI TURI HANO KU ISI?

Ubuzima ni bugufi hano ku isi. Urupfu ruzazira buri wese mu gihe gito. Mu gihe tutabaye abanyabwenge, tukabaho gusa tunezeza imibiri yacu, tuzaba tubaye abatareba kure. Intumwa Yohani mu rwandiko rwe rwa 1 Yohani 2:15-17 yaradukebuye aho yagize ati: “Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi, gukunda Data ntibiba mu isi kuko ibintu byose biri mu isi ari irari ry’ umubiri, ari irari ry’ amaso no kurata ibyo umuntu atunze bidaturuka kuri Data ahubwo bituruka mu isi. Byongeye kandi, isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose”.

Yesu Kristo Umwana w’Imana yaravuze muri Matayo 16:26 ati “None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu ariko agatakaza ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki kugirango acungure ubugingo bwe?” Intego yacu hano ku isi ni iyo guhimbaza Imana no gukora ibyo Bibiliya itubwira gukora.

Umugabo w’ umunyabwenge mu gitabo cy’Umubwiriza 12:13 yanditse agira ati: “Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.”

NI HEHE TURI KUJYA?

Ni hehe ubugingo bwawe buzajya igihe tuzapfa? Bizagenda gute igihe tuzava kuri iyi isi? Nyuma yo gupfa tuzajya gucirirwa urubanza n’Imana. Abaheburayo 9:27 haranditse ngo “Nk’uko abantu nabo bazapfa rimwe gusa ariko nyuma yaho hakabaho urubanza.”

Buri wese azabazwa ibijyanye n’ ubuzima bwe. Abaroma 14:12 haranditse ngo: “Nuko rero buri wese azamurikira Imana ibyo yakoze.” Buri wese azabazwa hakurikijwe inzira ye yanyuzemo akiri hano ku isi. Urwandiko rwa 2 rw’Abakorinto 5:10 haravuga ngo: “Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe ya Kristo. Kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ ibikorwa bye byaba byiza cyangwa bibi.”

Nyuma y’ urubanza, hazaba hari ahantu habiri ho kujya. Ahantu hambere ni ahantu hagenewe abantu babayeho ku bw’ Imana kandi bakorera Yesu Kristo umwana we. Ni ahantu h’umunezero, amahoro kandi ho kuruhukira. Hakaba hitwa “Mu ijuru cyangwa Ijuru”. ( Yohani 14:1-3). Ahandi hantu ni ahagenewe abantu bose banze kumvira Imana, bakanga kwakira Umwana w’ Imana Yesu Kristo kandi bagakoresha igihe cyabo mu kubaho banezeza imibiri yabo. Aho hantu hitwa “ Gihenomu”, “mu rupfu rwa kabiri”, “Mu nyanja y’ umuriro”. (Matayo 10:28; Matayo 25:41; 2 Tesalonike 1:7-10).

NI NGOMBWA GUHITAMO

Imana iradukunda kandi yifuza ko dukizwa uwo muriro w’ iteka. Niyo mpamvu yatanze umwana wayo w’ ikinege Yesu Kristo ngo apfe nk’ igitambo kubera ibyaha byacu. Kubera ibyo dushobora gukizwa ni ko ijambo ry’ Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohani ribishimangira (Yohani3:16.)

Ariko Imana ntabwo iduhatira gukizwa ku ngufu, ahubwo ishaka ko wowe ubwawe wihitiramo. Yesu Kristo aradutumira ngo tuze kuri we. Matayo11:28-29 haravuga hati: “Mwese abarushye n’ abaremerewe, ni muze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”

Mbere y’uko uza kwa Yesu Kristo ni ngombwa kubanza gukora ibi bikurikira:

1. Kwizera ko Yesu Kristo ari Umwana w’ Imana

2. Kwihana ibyaha byose wakoze mu gihe cyashize.(Luka13:3)

3. Kuvugira mu ruhame rw’ abantu ko wizera Yesu Kristo ko ari umwana w’ Imana. (Ibyakozwe n’ Intumwa 8:37).

4. Kubatizwa mu mazi maze ukavamo utinangira kubaho nk’ umuntu mushya.( abaroma 6: 3-5; ibyakonzwe n’ intumwa 2:38; 2 abakorinto 5:17).

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ahubwo ni Ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: estachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →