Mu mukino wo guhatanira igikombe cyitiriwe ” Umukuru w’igihugu-Umurenge Kagame Cup” wagombaga guhuza ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Rukoma n’iy’umurenge wa Nyarubaka kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019, umukino warangijwe na Mpaga yatewe ikipe y’abakobwa ba Nyarubaka.
Uyu mukino wagombaga gutangira ku I saa saba, wagejeje I saa munani n’iminota 30 hakiri ukutumvikana ku bakinnyi b’ikipe y’abakobwa ya nyarubaka. Mu bakinnyi 11 bagombaga gukina, batanu gusa nibo bari bujuje ibisabwa abandi bafatwa nk’abazanywe mu buryo bwiswe ubuhashyi.
Komiseri w’uyu mukino, yasomye urutonde rw’abakinnyi yavugaga ko arirwo rwatanzwe mbere mu karere, mu gihe hari urundi ubuyobozi bw’umurenge wa nyarubaka bwavugaga ko bwatanze ariko Komiseri avuga ko urwo ataruzi.
Kuri uru rutonde rwa kabiri rwanzwe na Komiseri harimo abakinnyi bagera muri 7 batagaragara ku rutonde rwa mbere, aho uru rutonde hagaragaramo amwe mu mazina y’abakinnyi bazwi muri Shampiyona y’igihugu y’abagore.
Nyuma y’impaka ndende, hanzuwe ko ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyarubaka itewe mpaga. Mu bakinnyi bagombaga kujya mu kibuga, batanu nibo bari bujuje ibisabwa mu gihe nibura abakinnyi 7 aribo bashobora kwemererwa kujya mu kibuga bagakina.
Umwe mu basifuzi yabwiye intyoza.com ko ibyo barimo kubonera muri iyi mikino ari ibinyoma by’aho amakipe yitwa ay’imirenge ariko ugasanga yuzuyemo abakinnyi bakuwe ahandi( abahashyi). Gusa avuga ko badashinzwe kubuza abana baje kwihahira umugati.
Etienne Mugambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka ntabwo yemera ko bazanye abahashyi, ahubwo avuga ko bakoreshejwe amakosa n’abashinzwe iyi mikino ku rwego rw’akarere bo bemeye kwakira urutonde rwa kabiri bakarusimbuza urwa mbere babizeza ko nta kibazo bazarukinisha.
Nyuma yo guterwa mpaga kw’iyi kipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyarubaka, hakurikiyeho umukino wahuje amakipe y’abahungu b’iyi mirenge maze umukino urangira amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe, hiyambazwa penalite ikipe ya Nyarubaka y’abahungu ikuramo iya Rukoma. Gusa n’ubwo ikipe y’umurenge wa Rukoma yatsinzwe, yahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro gikurikiyeho nk’ikipe yatsinzwe neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com