Abanyenyanza mu nzira zo kugarurirwa ikipe yabo 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza butangaza ko mu gihe kitarambiranye abaturage b’aka karere bagiye kugarurirwa ikipe yabo y’umupira w’amaguru, Nyanza FC bahoranye. Byatangajwe na Mayor Ntazinda Erasme mu kiganiro cyari cyahuje intara n’abanyamakuru kuwa 27 Gashyantare 2019.

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana yamusabaga kugira icyo avuga ku kibazo cyo kugarurira abaturage ikipe ya Nyanza FC bifuza, yavuze ko bari mu nzira nziza zo kugarura iyi kipe ikongera kubaho ngo kuko mbere itagira ibyangombwa biyemerera kubaho.

Yagize ati” Ikipe ya Nyanza FC twayisabye ko yongera kubaho kubera ko ni ugusaba muri FERWAFA( Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda), ariko biza kugaragara bigiye kurangira ko bagiye kuyemera ko yari yarabayeho idafite ibyangombwa biyemerera kubaho.”

Akomeza ati” Ubu rero biri muri RGB kugira ngo noneho FERWAFA iyihe uburenganzira bwo kubaho. Ni ibintu biri ku ntera yanyuma kugira ngo ikipe yongere igaruke, Nyanza FC yongere ibeho.”

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yanaboneyeho umwanya wo kumara impungenge abanyenyanza n’abandi bafite amakuru avuga ko atariyo y’uko Sitade ya Nyanza yaba yarashyizwe mu maboko ya ILPD( ishuri ryigisha ndetse rikanateza imbere amategeko), avuga ko ibi bitigeze bibaho, ko ikibuga (Sitade) ikiri mu maboko y’Akarere ndetse gateganya kuyagura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →