• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Muhanga: Hafatiwe imodoka ipakiye amabaro y’ibicuruzwa bya magendu

Umwanditsi
March 1, 2019

Mu ijoro ryo ku itariki 27 Gashyantare 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yafatanye abagabo babiri ibicuruzwa bitandukanye bya magendu byavaga mu karere ka Ngororero byerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ibyafashwe bigizwe n’amabaro 10 y’imyenda ya caguwa n’inkweto byose byafatanwe Nizeyimana Hemedi w’imyaka 32 y’amavuko wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Prado TXL RAD 250M arikumwe na Ntirenganya Simeon w’imyaka 38 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ifatwa ry’iyi modoka rikomoka ku makuru Polisi yahawe kuri terefoni n’umuturage ibikorwa byo kuyifata bigahita bitegurwa.

Yagize ati “ Polisi yashyize bariyeri (snap- check) mu murenge wa Nyarusange mu kagari ka Mutongati abapolisi babonye ya modoka barayihagarika ariko umushoferi agonga bariyeri arakomeza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iyi modoka yageze imbere yatobokesheje amapine kubera kugonga imitego yari yashyizwe mu muhanda, abari bayitwaye bakaba bafatiwe kuri moto bagiye gushaka aho bahisha ibi bicuruzwa ngo bage gushaka umukanishi wabahomera amapine bakabona gukomeza urugendo.

CIP Karekezi yavuze ko ibyo bicuruzwa bya magendu n’ababifatanwe bahise bashyikirizwa ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Muhanga.

Yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bukurikije amategeko birinda magendu kuko ibateza igihombo ikanabakururira ibihano biremereye.

Yagize ati:” Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe, imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo kandi ingaruka mbi zabyo zigera no ku baturage muri rusange kuko imisoro inyerezwa ariyo iba ikwiye kugarukira abaturage binyuze mu bikorwa remezo bitandukanye.  Buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya atanga amakuru aho  igaragaye”.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga