Kumvikana n’uwo mwashakanye, ubuyobozi bwawe n’Imana niyo nzira izana umugisha wo kuramba-Rev.Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Kumvikana nuwo mwashakanye, ubuyobozi bwawe n’Imana niyo nzira izana umugisha wo kuramba.

Iyo witegereje muri iyi uminsi, usanga abantu ubuzima burushaho kubacanga bitewe ni uko satani yadushumuriye umudayimoni mubi wo gushaka kutumvikana n’ abandi. Bityo uwo mudayimoni” wo “gupinga” ukaba ugiye ku mara ingo uzisenya ndetse udafite ibibazo by’urugo akaba afite ibindi bitandukanye bituruka ku kutumvikana n’abandi .

Uyu munsi wa none ndagira ngo nkwibutse ingorane zituruka mu gupinga cyangwa mukutumvikana. Ndashaka kwifashisha inkuru iboneka mu gitabo cyo Kuva igice cya 4 umurongo wa 18 kugeza kuwa 26” ubwo Imana yari imaze ku mubonekera (Mose)ndetse no kuvugana nawe mu gihuru cyakaga ariko ntikigurumane.

Reka ntangirire ku umurongo wa 24” Bukeye mu urugendo, Imana isanga Mose mu indaro yarayemo ishaka ku mwica. Maze zipora umugore we afata isarabwayi akeba umunwa w’ icyo umwana yambariyeho awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati” Ni ukuri umbereye umugabo uvusha amaraso. Imana ireka kwica Mose, maze umugore wa Mose aramubwira ati” Uri umugabo uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiriye gutyo.”

Mose yaramaze kubwirwa n’ Imana gusubira muri Egiputa, yemera gusiga imirimo (business) ye aho, asiga sebukwe wamufashije mu bibazo yari afite. Kandi nabwo akigera no muri Egiputa hamwe n’ umuryango we yahisemo kujya kwa Farawo aho Imana yamutumye ku mubwira ngo arekure ubwoko bwayo bujye kuyikorera.

 

Ibi bitwereka ukumvira gukomeye kwa Mose. Ushobora kwibaza impamvu Imana yashatse ku mwica, Ni kuyihe mpamvu Imana yashatse kwica umuntu yahamagaye kandi akagaraza intambwe yo kubaha?

Nawe muri aka kanya ushobora kwibaza impamvu uhura n’ ibibazo bigiye bitandukanye, uburwayi, vurugusi mu muryango wawe, kubura akazi, kwangwa n’ ibindi…. kandi ugerageza kumvira Imana. Warabatijwe, ujya gusenga buri gihe cy’ amateraniro ariko uribaza uti kubera iki n’ ibi bibazo?

Mu gusobanukirwa biradusaba kwongera gusoma umurongo wa 25 na 26 aho umugore wa Mose yakebaga icyo umwana wabo yari yambariyeho maze akakijugunya imbere y’ umugabo we Mose, birumvikana ko yari afite n’ umujinya agahita amubwira ko ari umugabo uvusha amaraso kubera ko umugabo we yari amaze gukeba uwo mwana nkuko imyizerere y ‘ abayisiraheli yari imeze kandi akaba ariyo mpamvu Imana yari igiye ku mwica kubera ko atabikoze.

Iyo usomye Bibliya kubijyanye na Mose itubwira ko Mose yari afite abana 2 b’abahungu. Umwe akaba yitwaga Gershom undi akitwa Eliezer( Kuva 18:3-4).

Ikibazo ushobora kwibaza, kuki Mose yakebye umuhungu we mu nzira? Bibiliya itubwira ko umwana wabo yavutse mbere yo gushyingirwa kwabo maze Mose amwita Gershom bisobanura “ Nabaye umwimukira mu kindi gihugu “ Muri icyo gihe Mose yamaze guhamagarwa ubwa kabiri bishaka kuvuga ko yaramaze kwongera kuyoborwa n’ amategeko y’ Imana ye kandi ko agomba gusubira muri Egiputa.

Amategeko y’ abayisiraheli yavugaga ko umwana w’ umwisiraheli agomba gukebwa ku umunsi wa munani avutse. Bakurikije amategeko Imana yahaye Abrahamu.( itangiriro 17: 10-14)

Mose yashatse kumukeba akurikije imigenzo n’ imico y’ iwabo mu bwoko bwe, ariko Umugore we yakomokaga mu bundi bwoko ( abamidiyani) kandi bakaba batari bafite iyo migenzo. Mu gusobanura, abo bamidiyani ni abantu bakomotse k’ umugore wa kabiri wa Abrahamu witwaga Keturah, abo ntabwo bahawe itegeko ryo gukeba abana babo nk’iryo Mose yari afite.

Imico cyangwa imigenzo ya Mose yari itandukanye n’iy’ umugore we Zipporah. Ibibazo byahise byinjira mu mibanire yabo, Mose yarakunze gukeba umwana we, umugore we ati:”upime ubikore niba ari wowe watwise ukamumarana amezi 9 mu nda, upime ubikore (Never Never……) ,Mose arashoberwa ariko agezeho Nyiri amategeko amanukiye ndetse ashaka ku mwica aratinyuka.

Nigeze mpura ni ikibazo nk’iki n’ umugore wanjye nari nagambiriye kwita umwana wanjye Yakobo (James) umugore ati:”Ntibishoboka abana bose bafite izina ryawe( Nibintije) ikigeretse n’ amazina ya gikiristo ni wowe wayabise nk’ umukuru w’ umuryango. Uyu mwana we ninjye umwita izina ry’ irikirisito niba atari ibyo kano kanya reka nguhe uyu mutwaro ni koreye uwikorere wumve iraha twabarushije.

Ubwo nabuze icyo mvuga. Hashize igihe nibwo namubwiye ko iryo zina rye yarigira izina ryo hagati ( middle name) ntiyabyumva ndamwihorera. Igihe cyo kubyara kigeze, bamubajije amazina, arabasubiza ati: “yitwa Nibintije William James. Ikibazo gikemuka gutyo.

Tugaruke ku nkuru yacu, Mose yari yongeye gusubira mu nzira y’Imana kandi agomba gukora icyo Imana ishaka atari cyo umwana w’umuntu ashaka. Ku mugore we yabonaga atari ibintu byiza kubabaza umwana we. Nawe iyumvushe iyo foto yabyo.

Umwe aranezerewe kuko yumviye Imana kandi ko yongeye gukora ibijyanye n’ imico y’abo, undi nawe arababaye ku bw’ umwana we bavushije amaraso ari no kurira, byari no gutuma umugore yanarwana n’ umugabo we nyuma yo gukeba uwo mwana.

Nyuma yo gukeba umwana wa mbere akabyihorera ariko akababarira mu mutima, ndizera ko yegereye umugabo we Mose, maze akamubwira ati” uzi uko nkubaha, uzi ukuntu ngufata neza mu inshingano zanjye.

Ni ukuri…“ I love you, Je t’ aime, Nakupenda, Ndagukunda, ariko ndakwingize ntuzongere gukora ikintu nk’iki ku wundi mwana tuzabona.” Birashoboka ko igihe umugore we yapfukamaga ari kubyara uwo mwana 2 yahise arahira avuga ati:” Nta rwembe, nta cyuma kizakora kuri uyu muhungu. Nta gukebwa.( No…. Circumcision again) I don’t care what God said).

Nyuma aho agaruye ibyo gukeba umwana. Nawe agatangira ku mubembereza(kumwinginga) agira ati” Umugabo: Please Mugore mwiza, erega I love you so much(ndagukunda cyane) kandi sinshaka ku kubabaza ariko Reka tubikore”.

Zipporah, umugore wa Mose ati:” It is never going to happen( ntabwo bishobora kongera kuba), umuco wawe n’ imigenzo yawe biratandukanye I was not raised like this(ntabwo nakujijwe ntya). Agakomeza ati:” Narakwihoreye ku umwana wa mbere none reka uwa kabiri akurikize imigenzo yanjye, yo mu muryango wanjye”.

Mose arumirwa arabyihorera ntiyakeba umwana wa kabiri yica umuco n’isezerano ry’ Imana ryo gukeba umwana w’ umuhungu kandi mu gihe kimwe .

Nyuma Mose yumviye Imana hafi 95% ariko ntabwo ari 100% Mose yapinze bimwe mubigenga umukristu ndetse Imana ishaka no ku mwica. Mose yumviye Imana ariko umuryango ubitera utwatsi.

Nshuti muvandimwe ndagira ngo muri iyi nyigisho nkubwire ko kubaha Imana 95%, kubaha ubuyobozi bw’ igihugu cyangwa ubuyobozi bw’ itorero ryawe 95% , Kubaha umugabo wawe, umugore wawe cyangwa ababyeyi bawe 95% ntabwo bihagije biragusaba kububaha 100%.

Nshuti muvandimwe, narangiza ngusaba kudapinga ukwizera ( Doctrines cg imyemerere) kwawe, bitewe ni ibigukikije cyangwa ubona, bitewe n’ibyo wifuza kugeraho ariko bikaba bihabanye n’ iby’Imana ishaka. Ni icyaha, Imana irabyanga. Ikibazo kuri twe ni uko dukora ibintu byiza mu nguni imwe y’ubuzima bwacu mu gihe Imana yacu yo ireba nguni zose zigize ubuzima bwacu.

Reka ndangize nguhaye urugero rw’ umwami Sawuli, umwami wa mbere w’ Abayisiraheli, Imana iramubwira iti “ sha ndabona abamalekites bafite umugambi mubi kuri wowe n’ igihugu cyawe none ndagirango ugende ubatange, ubatere kandi nugerayo ikintu cyose cyabo uzasige ucyangije kuko niwo murengwe bafite. Ariko ndakubujije ntuzagire icyo uzazana hano muri iki gihugu cy’ ubwoko bwanjye, Uranyumva?.

Sawuli ati: Ndiyo Afande bisobanura ( ndabyumva mugaba w’ingabo) uzi impamvu, ni uko Sawuli yari azi ko atatsinda urwo rugamba ahubwo ko Imana ariyo izarurwana.

Umugabo muzima agezeyo amaze kurangiza urugamba ati: “ Reka da ntibishoboka izi mari ntazitwaye naba ndwaye mu mutwe, umuhungu muzima abwira abahungu be ati: “ Muracyakora iki? Abahungu ku mari, bose bati:” Ndiyo Afandi”. Ntibageze mu gihugu cyabo n’ imari, Samuel umuhanuzi w’Imana nawe aba ateye amatako kwa Sawuli.

Samuel aramubaza ati “ Gute n’ urugamba muvuyeho? Sawuli: ibintu byose byagenze neza ariko wowe ntiwabibonye( byiza cyane).

Samuel: Nibyo ariko se kuki wasuzuguye Imana?(1Samuel 25:18-23)

Sawuli: Ndumva ibyo nakoze nta muntu utari kubikora.

Samuel: Gone, this day your kingdom is over.( aho Samuel yarari kuvuga mu ndimi) abakirisito barabizi icyo ndi kuvuga. Sawuli: ko ntabyumvise Icyo bivuga, sobanurira nyabuneka.

Samuel: Njye Impano yanjye niyo kuvuga mu rurimi ntabwo impano yanjye ariyo gusobanura indimi ariko ntugire ikibazo mu minsi mike uraza gusobanukirwa icyo bivuga.

Mu kirisito, Mwene data, nawe muntu wese Imana iyobora mu gusoma kino kigisho,

Uyu munsi usomye iyi nkuru, Reka dufate icyemezo cyo kudapinga icyo ijambo ry’Imana ritubwira.

Ushobora kuba uri umukozi w’ Imana, ushobora kuba uri umukozi wa Leta, Ushobora kuba uri umwe mu muryango wawe cyangwa se kubaturanyi bawe, ku ishuri se ariko ndakubwiye uyu mwanya, Ntugapinge (NEVER COMPROMISE ) ibyo usabwa gukora n’Imana yawe( ijambo ry’ Imana), igihugu cyawe, ishuri ryawe, abaturanyi bawe, uwo mwashakanye ndetse n’ababyeyi bawe.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Imana iguhe umugisha.

Umwanditsi

Learn More →