Iyo wihaye intego yo gukora wubahisha Imana muri byose nayo irakubahisha ( igice cya1)

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” agiye kujya adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki.

Nshuti mukundwa musomyi wa intyoza.com ndakurarikira kutazajya ucikwa n’impuguro, iinama n’ibitekerezo byiza byuje ubuhanga bikubiye mu nyigisho z’uyu mukozi w’Imana. Ni inyigisho zizajya ziba ngaruka cyumweru uko dushoboye kose dufatikanije twese turahamya ko ubwami bw’Imana buzubakika mu gihe buri wese yihaye intego yo kwakira ukuri kw’iri jambo no kuba mu ruhande Imana imwifuzamo .

Umunsi wa none ndagira ngo ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry’ Imana rikubwira uri butangire kubaho m’ ubuzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga ubutsinzi (success).

Ntabwo nzi imishinga yawe cyangwa icyo wagambiriye kuzageraho mu mezi cyangwa imyaka iri imbere, ntabwo nzi ibyo wapanze kuzageraho igihe watangiraga akazi.

Ariko ndagirango nkubwire ko Imana mu kugufasha kugera kuri ibyo bintu ireba ibintu 3: Ni iki? Ni nde? ndetse ni gute? Ndagira ngo nifashishe inkuru ya Dawidi na Goliath ziboneka muri 1 Samuel 17: reka ntangirire ku kuguha uko byari bimeze mu guhangana kwa Dawidi ni igihangange cy’abafilistiya.

Ingabo z’Abafilisitiya zari zikambitse mu ruhande rumwe rw’ ikibaya cya Elah naho ingabo z’abayiraheli nazo zikambitse ku urundi ruhande. Mu minsi mirongo ine yose Goliath yazaga agahagarara imbere y’ingabo zabo maze agatuka ingabo z’ Abayisiraheli ababwira ko niba ari abagabo batoranya umuntu umwe muri bo aze bahangane maze yamutsinda abafilisitiya bazahinduke abagaragu b’ Abayisiraheli.(1Sam 17:10).

Uko Icyo gihangange Goliath yazaga kuvuga ayo magambo niko buri wese mu ngabo z’Abayisiraheli wamubonaga yahitaga agira ubwoba. Bitewe ni uko Goliath yari mu nini cyane, ni uko yari yambaye ndetse n’ ibikombe bya Zahabu yatsindiye mu gihugu cye mu bijyanye no kurwana, Abayisiraheli bari bafite impamvu yo kugira ubwoba. Mu minsi 40 yose abayisiraheli byari byabayobeye uko babyifatamo, barafunze iminwa yabo kubera ikimwaro.

Umugabo witwaga Yesayi(Jesse) ise wa Dawidi yari afite abahungu be mu ngabo z’ Abayisiraheli kubera ko iby’urugamba rwabo rwari rwabaye akadashoboka, abo bahungu ntibabashe kugaruka mu gihe cyateganyijwe,Yesayi yohereje Dawidi kugemurira bakuru be. Mu gihe Dawidi yari agezeyo ababazwa n’iyo kinamico yakinwaga hagati ya Goliath n’ Ingabo z’Abayisiraheli.

Dawidi yaje kumva no kureba kuri iyo kinamico ntiyamunezeza kubera kumva Goliath atuka ubwoko bw’ Imana, Dawidi yahise akora muri we icyo navuze haruguru nise Ni iki? gikwiriwe gukorwa Imana yifuza, n’iyihe ntego y’ Imana kuri iki gikorwa ndi kwiyumvamo mu mutima wanjye numva nshaka kugeraho.

Muri iki kigisho ndashaka ko tuzabona ibintu umuntu yagobye kuzuza ku girango agere kucyo yiyemeje kugeraho mu nzira y’Imana.

1.Dawidi yihaye intego yo kwica Goliath. Amaze kumva Goliath ibitutsi ari gutuka ubwoko bw’ abayisiraheli, Muri we yaribajije “ Ni iki kizaba ku muntu uzaba yishe uyu mu Philistiya, utinyuka gusuzugura ubwoko bw’ Imana nzima “ (1 Sam.17:26).

Ndagira ngo wandike ibintu 2 kuri iki kibazo. 1. Dawidi yari amaze kubona ko Goliath nta n’umutamiro kuri we. Ntabwo Dawidi yabajije ati:” Birashoboka ko uyu mugabo ungana gutya yatsindwa?” Ahubwo yizeye ko bishoboka kandi ko ari ngombwa ko bikorwa kandi bikanarangira.

2.Ijambo ry’ Imana ntabwo ritubwirako Dawidi yabonye ko Goliath ari ingabo isanzwe(yoroheje) mu buryo bwo kurwana. Ahubwo yabonye Goliath ari umwanzi w’ Imana.

Yamwise “umuntu utarakebwe w’ umufilistiya” uhagarara usuzugura ubwoko bw’Imana nzima. Ntabwo Dawidi yashatse kwica Goliath ku zindi nyungu zindi ahubwo yafashe icyo cyemezo kugira ngo akureho igisuzuguriro Goliath yari yarashyize ku bwoko bw’Imana.

Intego ye yari ifite imizi ku ntego nziza y’Imana kuri we. Urebye Dawidi yari yarasizwe amavuta yo kuzaba umwami ukurikira uwari uriho, umuhanuzi Samuel Imana yari yamwohereje iwabo kumusukaho amavuta kandi umwuka w’ Imana wahise umuzaho.

Dawidi yari gukora nk’ umwami uzakurikira nkuko yarari. Yari afite umutima wo gukunda ubwoko bw’ Imana kandi no gukorana ukuri mu bwoko bw’Abayisraheli. Goliath yarari gusuzugura abantu be nk’umwami wabo.

Mu gushaka kwica Goliath ntabwo byari ukwica amategeko cyangwa kuvusha amaraso ahubwo byari ugushaka kubona ubwoko bw’ Imana bubohoka bukava mu maboko y’uwo mwazi, mwibuke amagambo Goliath yavugaga ko ni batsindwa bazaba abagaragu b’Abafilistiya.

Ingabo z’Abayisraheli basubije Dawidi ko uzica Goliath azagororerwa kuba umukwe w’ Umwami, ubukire bwinshi, kandi no kutariha amahoro (paying taxes) ariko icyateraga imbaraga Dawidi no kurwana na Goliath ntabwo ari kuzaba umukwe w’Umwami, guhabwa ubutunzi bwinshi n’ ibindi ahubwo icyamuteraga imbaraga cyari uko Dawidi yari yiteze ibihembo biturutse k’ Umwami w’Abami, Imana ikomeye.

Intego ya Dawidi yari mu mutima we muri ako kanya yo kwica Goliyati yari intego yo mu gihe kiri imbere (long-range goal) yari iyo kuzaba Umwami mwiza w’ ubwoko bw’ Imana umunsi umwe.Yari aziko nta mwanzi uwari we wese wahagarara imbere y’ Imana, Dawidi yakoreraga n’ umutima we wose.

Waba ufite intego isobanutse kandi ifite akamaro kanini mu buzima bwawe bwo mu gihe kitari kigufi kandi gishyira imbere intego yo kugirana urukundo na Kristo kandi bikadutera kugira imyifatire myiza nkiya Kristo?

Ndagusaba uyu munsi gutekereza ku ntego washyize imbere yawe uyu mwaka cyangwa mu myaka itanu iri mbere. Nkuko nakubwiye ntangira iki kigisho, kizagufasha kuzigeraho mu nzira y’Imana atari mu nzira yawe ishingiye ku amafaranga yawe, amashuri yawe cyangwa se mu nzira y’izindi mbaraga zitari iz’Imana.

Imana iguhe umugisha.

 

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →