Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru hateraniye inama nkuru ya Polisi igamije kwigirahamwe ingamba zafatwa mu gukumira ibihungabanya umutekano hibandwa ku byaha byiterabwoba ndetse n’ibindi byambukiranya imipaka.
Ni inama yitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza, abayobi ba Polisi bungirije, abakomiseri muri Polisi ndetse n’abapolisi mu nzego zose basaga 350.
Mu ijambo rye afungura iyi nama Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana yashimiye Polisi yateguye iyi nama igamije gufata ibyemezo kugirango umutekano ukomeze kuba mwiza.
Yagize ati “Iyi ni inama igamije gufata ibyemezo kugirango Polisi yacu irusheho gukora neza bityo abaturarwanda babone umutekano usesuye.”
Minisitiri Evode akomeza avuga ko igihugu cyacu gifite umutekano usesuye ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora kugirango inshingano zuzuzwe uko bikwiye.
Yagize ati “Muri iki gihe isi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, kubera ibyaha byambukiranya imipaka ku isonga ibyaha by’iterabwoba, ibi byose birakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga tugomba kuzamura ubumenyi kugirango tubashe gutahura uburyo bwose ibyo byaha byakorwamo.”
Minisitiri Evode asoza asaba Polisi gushyira imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage kugirango himakazwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi mu kuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe igihugu cyacu cyitegura kwibuka kunshuro ya 25 Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ari umwanya mwiza wo gufata ingamba zizarushaho ku bumbatira umutekano muri iki gihe.
IGP Munyuza yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza ariko hakaba hakiri ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu ndetse n’ihohoterwa biwuhungabanya.
Yagize ati“Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ibyaha byubujura , ihohoterwa ndetse no gufata ku ngufu nibyo biri ku isonga mu guhungabanya umutekano hakenewe ingamba zihamye mu rwego rwo guhashya ibi byaha.”
Mu gihe cy’amezi 9 ashize Polisi yafatiye abasaga 3000 mu bikorwa by’ubujura, abagera ku 3500 bafatirwa mu byaha byo gukubita no gukomeretsa ahanini bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije.
Ku birebana n’umutekano wo mu muhanda Polisi igaragaza ko kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, mu gihugu hose hagaragaye impanuka 1180 aho zatewe ahanini n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga aho usanga hari abagendera ku muvuduko ukabije, abagenda nabi mu muhanda ndetse n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Hakaba hakenewe imbaraga za buri wese mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda kugirango impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu zikumirwe.
Inama nkuru ya Polisi nirwo rwego rukuru muri Polisi ruganirirwamo ibibazo bikomeye hagatangwa umurongo mu gari w’uko byakemuka. Muri iyi nama hafatirwamo imyanzuro itandukanye irimo no gusezerera abapolisi baba baragaragaweho imyitwarire mibi itajyanye n’indagagaciro za Polisi ndetse n’abishoye mu byaha bya ruswa.
intyoza.com