Menya uburyo kubaha Imana bihindura ubuzima bwawe n’ubw’abakwegereye-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Menya uburyo kubaha Imana bihindura ubuzima bwawe ndetse n’ ubuzima bw’abakwegereye”.

Ijambo ry’ Imana riboneka mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye 1 Timoteyo 4: 7-15 “Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana.”.

“Kubaha Imana” bisobanura kubaho ku bw’ inyungu z’ Imana. None ni gute wabaho kuby’ Inyungu z’ Imana? Ntakundi ni ukubaho uko Pawulo avuga muri 1Tim 4:12” Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye”.

Ibihe byinshi abakristo batekereza ko igihe cyiza kizaza aruko bazaba bageze mu ijuru. Nibyo bizaba ari umunsi mwiza, kandi nibyo gushima Imana kuko yatugeneye uwo munsi ariko amasezerano y’ Imana ntabwo avuga k’ ubuzima buzaza gusa.

Pawulo avuga ko “ Kubaho mu buzima bwo kubaha Imana bigira umumaro muri ubwo buzima ndetse no mu buzima buzaza “. Muyandi magambo, kubaha Imana byishyura ikiguzi cy’ ubuzima bwawe bw’ iki gihe no mu buzima buzaza.

Kubaha Imana bisobanurwa mu ijambo ryoroshye rivuze gusobanukikirwa no kubaho ku bw’ Inyungu z’ Imana. None ni gute twabaho ku bw’ Inyungu z’ Imana? Dushobora kubigeraho mu gukora ibyo Pawulo avuga muri rya jambo twabonye muri 1 Tim 4:12” Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”

Kuba intangarugero mu magambo, mu mico no mu buzima, mu rukundo, mu mwuka, mu kwizera ndetse no kwezwa. Ibyo nibyo bisobanura kubaho ku bw’ Imana. Mu gihe uzabaho ku bw’ Imana yawe, uzabona impinduka nziza mu ubuzima bwawe; Mukazi kawe, mu muryango wawe ( in your family) mu mutungo wawe ( in your finances, ndetse no mu bijyanye n’ ubuzima (in your Health).

Kubaha Imana bigira umumaro mu ibintu byose kandi uzabona impinduka mu bantu bagukikije cyangwa ibintu bigukikije. “Kubaha Imana “ byishyura ikiguzi uko kingana kose cy’ imibereho yawe yose ari iya none ndetse no mu bundi buzima buzaza.

Nizera ko Imana itashatse kudukiza (kudukura mu nzira mbi cyangwa mu byaha ) gusa, ahubwo yashatse ko natwe tuyiha icyubahiro mu izina ryayo nyuma y’uko dukizwa.

Murabizi, nshuti z’ Imana kubaha Imana si ikinyuranyo cyo guhirwa ( success) kuko bigira umumaro ku ibintu byose. Bigira umumaro mu bintu bifite inyuguti 3 (PPP) mu mvugo z’ abanyamahanga. Mu Kurindwa ( Protection), Kuzamurwa mu ntera ( Promotion ) mu mutungo ( Prosperity).

Kubaha Imana bitanga umutekano :

Turi abana b’ Imana bityo turi umutungo w’ Imana ni ngombwa ko irinda umutungo wayo. Ntabwo uri uwawe ahubwo uri umutungo w’ Imana waguzwe iby’ igiciro. Uri umutungo w’ Imana ni ngombwa kwizera ko Imana igomba ku kwitaho ( take care).

Nk’uko nabivuze, Ni inshingano y’ Imana mu kurindira umutekano wawe niba koko uri umwana wayo, ariko ntabwo bishaka kuvuga ko niba ukora nk’ umuntu wabuze ubwenge ngo bizaba (automatically) urindwe n’ Imana.

Kuko ubanza gusabwa kubaho ku bw’ Imana, bishaka kuvuga kubaho wubaha Imana. Umunyabwenge ahitamo gukorera Imana buri munsi. Kubaha Imana, bisobanura kubaho ku bw’ Inyungu z’ Imana, uyikorera n’ umutima wawe. Uko Imana ifite inshingano zayo nawe ukagira izawe, no mu buryo nabwo dukorana n’ ubuyobozi bwacu bw’ igihugu ni kimwe ni uko dukorana n’ Imana mu bijyanye n’ umutekano wacu.

Ubuyobozi bwawe igihe cyose buhangayikishwa ni uko wabona umutekano ukwiriye cyangwa uhagije mu mibereho yawe buremera bukaba bwatanga igarama uko yaba ingana kose, yewe no gutanga amaraso ariko ubashe kubona umutekano, ariko nabwo hari ibyo bugusaba kubahiriza. Urugero kubaha ubuyobozi, gutanga umusoro uteza igihugu imbere, kwitandukanya n’ abanzi b’ igihugu n’ibindi bisabwa byose.

Abo ni abantu, noneho iyumvishe ku Imana uko byaba bimeze. Yego Imana ntabwo idusaba igihe cyose kuba tumeze neza kuko ijambo ryayo rivuga ko habaho ibigeragezo, ibibazo ku bantu bayo nk’uko Umwami Dawidi abitubwira mu gitabo cya Zaburi 34:19”Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe”.

Ariko nabwo akongera akatubwira ko muri ibyo bibazo Imana iba iri kumwe natwe. Niba Imana ivuga ko izabana natwe mu bibazo ni ukuvuga ibyo bibazo bigomba kutugeraho. Gukorera Imana ntabwo bivuga ko utagomba guhura n’ Ibibazo. Abantu bamwe bibwira ko iyo ubayeho mu kwizera udashobora kugeragezwa, kurwanywa cyangwa ko ibibazo bitagomba ku kugeraho.

Bibwira ko imigisha yo kurindwa ( Protection), kuzamurwa mu ntera (promotion) ndetse no kubijyanye n’ imitungo (Prosperity) bimanuka nkuko Imbuto zahishije zimanura ku giti.

Ariko ntabwo ariko Bibliya itubwira. Uyu munsi nashatse ko tuganira ku burinzi duhabwa n’ Imana, Imana iturinda mu buryo bunyuranye kandi bimwe twibonera n’ amaso yacu n’ibindi tutabonesha amaso yacu.

Imana iguhe umugisha.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →