Sobanukirwa n’ibintu wakora ngo ugaragarize uwo mwashakanye ko umukunda by’ukuri( igice1)

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” agiye kujya adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki .

Nshuti mukundwa musomyi wa intyoza.com ndakurarikira kudacikwa n’impuguro, inama n’ibitekerezo byiza byuje ubuhanga bikubiye mu nyigisho z’uyu mukozi w’Imana kandi byose akomora mu ijambo ry’Imana no mu mbaraga imuha zo gufasha wowe nanjye n’undi wese. Ni inyigisho zizajya ziba ngaruka cyumweru uko dushoboye kose dufatikanije twese turahamya ko ubwami bw’Imana buzubakika.

Muri Bibiliya, mu gitabo cy’Imigani mu gice cya 18 ku murongo wa 22, hasobanura neza uburyo umugabo ubonye umugore mwiza aba agize umugisha utangaje agabiwe n’Imana ishobora byose. Hagira hati “Ubonye umugore mwiza aba abonye umugisha ahawe n’Uwiteka.”

Ijambo ry’Imana rimaze kutubwira ko ubonye umugore mwiza (uwo mwashanye mwiza) uba ubonye umugisha uhawe n’Imana. Ndashaka kubanza kuvuga kuri ririya jambo rivuga ngo “Uba ubonye umugisha uhawe n’Imana”. Nkunze kubwira abakristo ko kubona umugisha atari cyo gitangaza ko ahubwo igitangaza ari “icyo uza gukoresha uwo mugisha uhawe” cyangwa uko uzafata neza uwo mugisha wahawe.

Abantu benshi bumva ko iyo uhawe umugisha biba birangiye ariko si ko bimeze kuko ugomba kumenya uko ufata neza uwo mugisha bitaba ibyo wa mugisha ukaba wakuviramo guhangayika. Niyo mpamvu uba ukwiriye kwegera Imana ukanayisaba ubwenge bwo gukoresha kugira ngo uwo mugisha utaguhindukira ibindi.

Uyu munsi nk’uko bamwe mwabisabye tugiye gutangirana urugendo rwo kureba uko wafata neza uwo mugisha. Ndakwizeza ko nuramuka ukurikiranye iyi nama neza bizaguhindura ubuzima bwawe ndetse n’ imico yawe mu rugo rwawe. Ndabikubwira, kubera ko aho ntangiriye kwiga iyi program ( Christian Counseling) byahinduye ubuzima bwanjye ndetse n’ imico yanjye.

Reka ntagire nkubaza ibi bibazo:

1. Mbese waba uzi ibikorwa by’urukundo uwo mwashakanye yagukorera bigatuma urushaho kumukunda ?

2. Mbese waba uzi ibikorwa by’urukundo wakorera uwo mwashakanye bigatuma anezerwa, akumva ko umukunda?

Abantu bashakanye (umugabo n’umugore) bashobora kuba babanye neza kandi bakundanye ariko bakaba batazi uburyo bashobora kwerekana urukundo umwe akunda mugenzi we mu buryo bwiza. Muri iki gice cya mbere cy’inyigisho yerekana ibintu by’ibanze by’uburyo bwo kugaragariza uwo mwashakanye urukundo, turibanda ku ngingo ijyanye n’imbagara z’amagambo yo gushima hagati y’abakundanye.

IMBARAGA Z’AMAGAMBO YO GUSHIMA MU KUBAKA URUKUNDO RW’ABASHAKANYE

Ni ngombwa gukoresha amagambo yo gushima umugore wawe cyangwa se umugabo wawe. Ushobora kuba uyakoresha ariko ukayakoresha mu buryo busanzwe ariko si ko bimeze hari ubundi buryo ukoresha bujyane n’ amarangamutima yo mu buryo bw’ urukundo.

Imigani 18:20, 21 hagira hati: “Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y’umuntu, Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga. Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.”

Mu nzira yo kwerekana amarangamutima ni ugukoresha amagambo yubaka atari amagambo asenya. Salomon wanditse igitabo cyuzuyemo ubwenge bwinshi yanditse avuga ko “ururimi rufite imbaraga zitanga ubuzima cyangwa urupfu”.

Iyo witegereje mu bantu bashakanye cyangwa abitegura kurushinga, usanga bamwe batarize ibijyanye n’izo mbaraga zitanga ubuzima cyangwa zikica, ziboneka mu magambo yo gushima umwe ku wundi. Gushima bifite imbaraga nyinshi mu bwumvikane hagati y’umugabo n’umugore.

Hari amagambo agezweho kandi afite imbaraga mu gushima. Urugero nko kumushima ko yambaye neza kandi ko yaberewe, kumwereka ko wanezerewe uburyo yagufashije kurangiza inshingano zawe, (urugero yagutwaye ku kazi kandi wari usanzwe utega bus), kugufasha uturimo two mu rugo, ndetse ushobora kumushimira ko yanarangije inshingano afite murugo, nko kuriha inzu niba mukodesha, kwishyura umuriro se niba muwufite munzu yanyu, kumushima ko yatetse neza, ko mu nzu hatunganyije neza (urugero nko muri salon cyangwa mu gitanda), ko abana bafite isuku, n’ibindi byinshi.

Ubusanzwe intego y’urukundo ntabwo ari ukubona ibintu ushaka, ahubwo nI uburyo ukora ikintu mu buryo bwiza ku muntu ukunda. Niyo mpamvu iyo wakiriye amagambo meza yo gushima bikongerera imbaraga zo gukora ibindi bikorwa ku wo mwashakanye.

Kwongerera mugenzi wawe intege abenshi birabagora cyane kandi ari ikintu cy’ingenzi ku bashakanye. Ntabwo ari amagambo yo kumushima gusa, ugomba no kumubwira amagambo amwongerera ibitekerezo mu mirimo akora kuko bituma agira umurava mu kazi akora ka buri munsi atari ukumuca intege cyangwa kumuhatira ibyo wowe ushaka ko akora. Ahangaha usanga abenshi bakoresha amagambo yo kunenga cyangwa amagambo yerekana ko mugenzi we ari we nyirabayazana iyo ibintu bitagenze neza.

Ntangira nakubwiye ko ushobora kuba ubikora ariko ukaba ubikora mu buryo busanzwe atari mu buryo bwo kumugaragariza amarangamutima y’urukundo umufitiye.

Imana igufashe kwakira neza iri jambo rizane impinduka muri wowe bityo urugo rwawe, ndetse hagati yawe n’uwo mwashakanye urukundo ruganze. Imana iguhe umugisha, ni aho mu kindi gice kizakurikira iki.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →