Muri iki cyumweru dusoza nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imyenda ya caguwa ndetse n’ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Drosty byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko ibyafashwe hari ibyafatiwe mu nzu y’umuturage ibindi bifatirwa mu mudoka iri mu muhanda ibitwaye.
Yagize ati: Mu rugo kwa Nyirabasinga Emerence twahasanze amabalo y’imyenda ya caguwa 17 apima ibiro 765 n’ikarito imwe y’ikinyobwa cya Drosty hof. Indi ni imodoka ifite ibiyiranga RAA 359 B, abapolsi bayifatiye mu muhanda ipakiye amakarito 43 y’ikinyobwa cya Drosty hof.”
CIP Gasasira yavuze ko ubwo iyo modoka yafatwaga uwari uyitwaye yahise yiruka aracika, naho iriya myenda yo yasanzwe mu nzu irimo kubakwa ibamo umuzamu ariko nyirayo yabuze.
CIP Gasasira yakomeje ashimira abaturage barimo gufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko abasaba kujya barushaho gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: Ku bufatanye n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha, abaturage begereye uriya mupaka wa Rubavu nibo baduhaye amakuru y’uko biriya bicuruzwa byinjira mu gihugu n’aho bimwe bibanza kubikwa.”
Ibicuruzwa byafashwe bikaba byari binyereje imisoro ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 4,972,189.
Imyenda ya Caguwa yonyine yari inyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,211,006 naho ikinyobwa cya Drostdy hof kikaba cyari kinyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,760,183.
CIP Gasasira avuga ko ibicuruzwa byafashwe byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(Revenue Protection Unit) rikorera mu karere ka Rubavu.
intyoza.com