Mu buzima busanzwe, abantu benshi twemera ko umuntu ugira neza kandi akazirikana abandi, agira igikundiro ku bantu kandi bagahora bamusabira umugisha ku Mana. Nk’uko byumvikana kandi, uwo abantu basabira umugisha ntacyatuma Imana itawumuha. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:35 batubwira neza ko ’’Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa’’ Muri iyi nkuru, tutarebera hamwe ibanga ryo kubona umukiro nyawo unyura umutima no kugira umugisha uhebuje uturuka ku Mana.
Intumwa Pawulo yaravuze mu rwandiko yandikiye itorero ry’Abagalatiya agira ati: “Nuko rero mugirire neza bose uko mubonye uburyo “ ( Abagalatiya 6:10). Intumwa Pawulo arongera ati “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7).
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, mu mwaka wa 2018 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze, nawe ati “Hari inyigisho tujya twumva zivuga ko nyuma y’ubu buzima, hari ubundi bwiza tuzabamo. Ariko mbona kubaho neza bigomba guhera hano ku isi, bikatubera itike ituganisha muri ubwo buzima bwiza tubwirwa… Uko nabyumvise hariya hantu hadutegereje, abantu bikomeza Ntibazajyayo. Mu ijuru numva ko hazajya abantu bakora ibyiza bizima, kandi bifuza kugendana n’abandi… Ni ukuri Ntimuzajya mu ijuru, mwaricishije abaturage muyobora amavujya. Kuki umwana wawe wowe muyobozi yajya kwiga, uw’umuturanyi ntajye kwiga hanyuma ukabyemera?”
Igihugu cyacu cyarushaho kuba cyiza mu gihe umwe muri twe agiye ashaka uwo yakorera ibyiza. Tekereza uburyo Akagari, Umurenge, Akarere ndetse n’Intara byacu byahinduka byiza kurushaho. Tekereza uburyo abayobozi bacu bajya barara umutima uri hamwe kandi unezerewe. Mu rwandiko Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo (2Tim3: 1-4), yaramubwiye ati “Mu minsi ya nyuma urukundo rwo gukunda abantu ruzagabanuka “ bishaka kuvuga ko abantu benshi bazihugiraho bikabije, bazaba barimo kureba inyungu zabo gusa, imvugo zabo zizaba ari ukuvuga ngo”Mbabarira ibyanjye napanze kandi ntutume nica gahunda yanjye ( Don’t get me off my schedule)“.
Ariko ndagirango nkubwire ko tutaremewe kwirebaho gusa. Nshuti yanjye, Imana yaturemeye kugirango duhindure ubuzima bwa bagenzi bacu kuko Imana iguha umugisha kugirango uhindukire abandi umugisha maze ubuzima bwabo burusheho kubwa bwiza. Hari igitabo mperutse gusoma kivuga ngo ”Ntabwo twari dukwiriye kubaho uyu munsi mu gihe ntacyo twarangije gukorera undi muntu kandi ukagikora udategereje igihembo”
Itegereze abantu bakwegereye kandi bakeneye urukundo rwawe n’amagambo yo kubakomeza. Reka kubura imigisha y’Imana ndetse n’ibitangaza byayo, reka kwihugiraho cyane, ba umuntu witeguye kuba wafasha umuntu uwo ari we wese ukeneye ubufasha Imana yagushyize imbere yawe, itegereze neza abaturanyi bawe, abo mukorana cyangwa abaza bagusaba akazi kuri uwo mwanya Imana yaguhaye, itegereze inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe. Batege amatwi kandi ugire icyo ubafasha bijyanye n’ubushobozi ufite. Imana ikuzaniye iri jambo kugirango ntutakaze amahirwe yo gukora ikintu cyiza kuri ibyo bibazo bakuzanye imbere, ureba abakeneye ubufasha kurusha abandi.
Mu mwaka w’ 1988 ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri ETO Kicukiro turi mu kiruhuko cya sasita, Imana yashyize imbere yanjye amahirwe yo gukorera umugisha. Imvura yari irimo kugwa, mbona hafi aho umukecuru wari umaze amasaha menshi yabuze umuntu umukorera udukwi yari amaze gutashya hafi aho, yahamagaraga abantu ngo baze bamufashe kwikorera utwo dukwi ariko ntihagize n’umwe uza kumufasha. Mu gihe uwo mukecuru imvura yari imaze nk’amasaha abiri irimo kumunyagira, Imana yarankoresheje mufasha ako kantu yari akeneye ariko katari kanagoranye cyane.
Ubwo narangizaga kumukorera, amagambo yavuze ansabira umugisha yanze kumva mu mutima wanjye kandi ibyo yansabiye byose niko Imana yabimpaye. Uramenye Imana ikora mu nzira zitandukanye kandi wibuke ko Loti yakiriye abamarayika atabizi, nyuma yaho yaje kubona umugisha wo guhungishwa ubwo umujyi wa Sodomu warimburwaga.
Mu mwaka w’ 2000 Imana yigeze kumpa ikiraka cyo guhagararira imirimo y’ubwubatsi bw’umuyoboro w’ amazi yagombaga kuvomerera umuceri iwacu mu Bugarama, wari umushinga w’Abashinwa ariko nkaba nari mfite inshingano zo gutangamo akazi ndetse no kugenzura iyo mirimo, ubwo birumvikana twabaga turi kumwe n’umushinwa.
Nagiye nsangwa n’abantu batandukanye kandi bafite ibibazo bitandukanye ndetse hari n’abandi bazaga bazanye na ruswa. Ariko kugirango mbashe kuba nakora icyo Imana yampereye ako kazi byasabaga gushishoza cyane kugirango mbashe gufasha ukwiriye ubufasha bwihutirwa. Nagusaba ngo ujye wibuka gusaba Imana ngo iguhe ubushishozi buhagije kugirango ubashe guhagararira Imana kuri uwo mwanya uriho mu kazi kawe.
Mu kwezi gushize, umuhererezi wacu yigeze kunyoherereza ubutumwa bugufi agira ati”Muvandimwe, ndabona Ivugabutumwa ryaragutwaye ariko wibuke ko Imana yakohereje aho atari ukuvuga ubutumwa gusa, yabikoze kugirango ugire n’icyo wamarira umuryango mu gihe nk’iki. Ntawamenya igihe usigaje, kuko uramutse upfuye nta ntambwe udufashije gutera twaba duhombye“
Natekereje cyane kuri ubwo butumwa bw’uwo mwana ndaseka ariko igira isomo insigira mu mutima wanjye. Ijambo ry’Imana muri Matayo 25:40 haravuga ngo “Umwami arabasubiza ati Ndababwiza ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari njye mwabikoreye”
Salomo na we mu gitabo cy’ Imigani agira ati “Ubabariye umukene aba agurije Imana, nayo Izamwishyura ineza ye”. Mu gihe uzaba ugiriye neza aba baza bakugana cyangwa abo Imana igushyize imbere, uba ugurije Imana kandi niyo iba izi uko izakwishyura iryo deni uzaba uyigurije. Ikibazo ukwiye kwibaza, aho hari umuntu wagiye kwa muganga ariko yabuze ubwishyu yishyura kuki utaguriza Imana? Umuturanyi wawe agiye gupfira mu nzu kubera kubura mitiweli cyangwa ibyo kurya, wagurije Imana byibura ukamwishyurira iyo mitiwelil cyangwa ukaba wamufasha kubona icyo kurya!
Ntabwo ndimo kuvuga ko umuha nka bimwe umena, ndavuga kujya kumugurira ibye cyangwa ugakora ku byawe waguze wateganyaga kuzarya mu gihe kizaza. Imana yaguhaye umugisha kugirango ubere abandi umugisha. Urahinduranya imyenda kabiri ku munsi ariko uzi umuntu uhora mu mwenda umwe, kuki utaguriza Imana? Gukunda ntabwo ari mu magambo ahubwo ni ukubigaragaza mu ibikorwa.
Uyu munsi nagirango twige uburyo bwo gutanga igihe cyacu, amafaranga ndetse n’amagambo atera intege mu bandi, kuko iyo werekanye urukundo uba werekanye Imana aho mu kagari kawe, mu murenge wawe mu karere kawe mu ntara yawe ndetse no mu gihugu cyawe. Mugihe uzaba uhaye umuntu nk’amafranga ibihumbi bibiri (2000fr) byo kumufasha kubera urukundo cyangwa impuhwe bivuye ku mutima kandi wumva ko udakeneye ko yayakugarurira, ndakubwiza ukuri ko Imana igira aho ibyandika kandi ikajya ibireba ko wakoreye umuntu ikintu cyiza.
Twagombye gusoma ijambo ry’ Imana neza kuko imigisha nk’uko Ijambo ry’Imana rimaze kutubwira iratwegereye aho dutuye, aho dukora yemwe no munzira tunyuramo. Nkaba ngirango ndangize nkubwira ko uyu munsi twaba abantu basobanutse tugatera intambwe yo gutangira gukorera abandi ibintu byiza bituma babaho uko Imana yashatse ko babaho.
Twibuke ko urukundo nyakuri igihe cyose rujyana n’ ibikorwa, tumenye ko kandi igihe cyose abantu baba baturebaho ariko igihamya urwo rukundo gikwiye kutugaragaraho ari ukuba twakoreye abandi ibikorwa by’urukundo. Nituramuka tubigezeho kandi no mu bitekerezo byacu tugahora dushaka uko twabera abandi umugisha aho gushaka abatubera umugisha, Imana izita ku bibazo byacu cyangwa ibyo dukeneye nk’uko twitaye ku byo abandi bari bakeneye. Imana izaduha ibyo dukeneye ndetse inarusheho.
Ijambo ry’Imana muri Matayo 7:15-23 havuga ko abantu turi abana b’Imana ku bw’imbuto twera. Ntabwo bazatumenyera ku mirongo ya Bibiliya tuzi, ntabwo bazatumenyera ku misaraba twambara mu ijosi yewe ntabwo bazatumenyera kuko tuzi kwigisha neza cyangwa amagambo meza kandi aryohereye nk’ubuki, abantu bazamenya ko turi abizera Imana mu gihe dufasha abandi, mu gihe dukora ibikorwa bigaragaza ko dukorera Imana koko. Imana iduhane umugisha!
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com