Kamonyi/Runda: Akeyeneye ubufasha mu rugendo rwo kwivuza uburwayi amaranye imyaka isaga 14

Nyirabambogo Laurence, atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kagina ho mu Murenge wa Runda akaba afite uburwayi bw’ikibyimba ku ijosi amaranye imyaka isaga 14. Yazengurutse henshi yivuza ubu ageze I Butaro, arasaba buri wese ufite umutima uzirikana ku mufasha muri uru rugendo.

Nyirabambogo Laurence w’imyaka 57 y’amavuko, aganira n’intyoza.com kuri uyu wa 11 Werurwe 2019 yavuze ko uburwayi bwe abumaranye imyaka isaga 14, ko yivurije henshi ariko ahanyuma agenze ari naho asaba ubufasha kuri buri wese ni mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera mu Ntara y’amajyaruguru.

Nyirabambogo avuga ko ku bijyanye no kwivuza ntacyo ashinja Leta kuko imuvuza kubera ari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Gusa avuga ko agowe no kubona amafaranga y’urugendo no kubaho kuko ngo ubwo aheruka I Butaro byaramugoye cyene, akaba asaba ko ubwo yitegura gusubirayo Tariki 17 Werurwe 2019 buri wese ufite umutima utabara yamuzirikana muri uru rugendo rutamworoheye kuko nta mikoro.

Ng’uku uko uyu mubyeyi amerewe.

Agira ati” Ndasaba inkunga ya buri wese kuko urugendo no kubaho hariya hantu nabonye bihenze cyane kandi kujyayo njyenyine n’ukuntu merewe ntabwo bikunda. Ubwo mpaheruka n’uwamperekeje twamaze iminsi ine ntacyo kurya, urugendo no kuhaba iyo batarakwakira ntabwo byoroshye iyo nta mikoro ufite.”

Avuga ko yivurije mu mavuriro atandukanye ariko ntabwirwe uburwayi bwe ubwo aribwo. Ati” narivuje iyo za Kigali, nabanjije ku muhima, banyohereza I kanombe, aho tubonaniye bamwira ko uburwayi bwanjye buruhije, mpagararaho gato ndongera njya Kibagabaga naho birabayobera banyohereza I kanombe nti oya ntabwo bishoboka, naraje njya Gihara banyohereza Remera-Rukoma ari nabo banyohereje I Butaro.”

Nyirabambogo, avuga ko uretse inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 7,500Fr Leta imugenera ya buri kwezi ndetse n’andi mafaranga make yahawe n’abaturage ubwo yagendaga I Butaro bwa mbere nabwo ngo yabaye iyanga muri uru rugendo, ngo nta bundi buryo afite bwo kumufasha, ni naho ahera asaba ubufasha.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kagina buvuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi bukizi, ko ndetse bwasabye abaturage ku mufasha muri uru rugendo ndetse ngo hakusanywa inkunga y’amafaranga ibihumbi 60 yo kumufasha mu rugendo n’ubwo amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko amafaranga uyu mubyeyi yahawe atarenga ibihumbi 24 by’u Rwanda n’andi ngo yaje kuboneka nyuma 8000 yose akaba 32,000Fr. Hakibazwa ngo andi mafaranga avugwa yagiye he.

Ubwo Theogene Nsanzabera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina yaganiraga n’intyoza.com yavuze ko iki kibazo akizi ko ndetse hari ubufasha bahaye uyu mubyeyi.

Ati” Uruya mubyeyi koko nk’uko mwamugezeho, ari mu kiciro cya mbere. Nk’ubuyobozi bw’Akagari icyo twagerageje ku mufasha, twaramusuye dusanga ikibazo afite cy’uburwayi butamworoheye, twabiganiriyeho n’abaturage tubasha gukusanya inkunga, aho mbiherukira yari mu bihumbi 60.”

Aya makuru y’aya mafaranga ibihumbi 60 nyirubwite ntayo azi, ndetse na bamwe mu baturage b’I kagina baba hafi uyu mubyeyi bavuga ko ayo mafaranga batayazi.

Laurence Nyirabambogo avuga ko mu busanzwe Leta ntacyo itamukoreye, ko yamukuye muri Nyakatsi ikamutuza aheza, ikamufasha nk’umukene wo mu kiciro cya mbere akaba abona inkunga y’ingoboka, hejuru y’ibyo kandi akaba yaranahawe inka muri gahunda ya Girinka. Icyo uyu munsi akeneye ngo ni ikimufasha mu rugendo rujya I Butaro no kubaho we n’ugomba ku muherekeza ngo kuko ubuzima bumeze nabi.

Nyirabambogo n’umugabo we, ari nawe ukunze kumuherekeza.

Ufite umutima wo gufasha uyu mubyeyi wabikora. Wahamagara iyi Nomero; 0788727786 ya Munezero mubandakazi Louise, wanahamagara kuri 0788482254 bakakuyobora cyangwa ukegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda bukagufasha ku mugeraho mbere y’uko yerekeza I Butaro kuwa 17 Werurwe 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →