Kamonyi: Abakora uburaya basaga 580 nti biteguye kubureka batabonye ikindi cyo gukora

Mu mirenge 12 igize akarere ka kamonyi, imirenge 8 ifite abakora umwuga w’uburaya bazwi 584 nk’uko umuryango ASOFERWA urimo kubitaho ubivuga. Aba bagore n’abakobwa bavuga ko uyu mwuga ubatunze ndetse ukanatunga imiryango ku buryo kubasaba kubuvamo nta kindi bahawe cyo gukora batiteguye kubikora.

Bamwe muri aba bagore n’abakobwa baganiriye n’intyoza.com ubwo bari bahamagajwe n’umuryango ASOFERWA ubitaho mu kubagira inama ku gukumira ubwandu bushya bwa Virus itera Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo, bavuga ko ibyo kubwirwa amagambo gusa ngo bave mu buraya kandi bubatunze bukanatunga imiryango yabo batabikozwa.

Basaba ko ubafitiye impuhwe abaha icyo gukora kindi ngo kuko nabo ubuzima barimo siko babushaka, ngo ni amaburakindi. Bamwe muri bo batifuje ko dutangaza amazina yabo, bavuga ko uyu mwuga bawukora batawukunze ariko ko ubuzima barimo nta yandi mahitamo mu gihe nta kindi bakora ngo kibatunge.

Umwe muri aba yagize ati” Biragoye ko wabwira umuntu ngo reka uburaya kandi aribwo bumutunze. None se ni mbureka ndabusimbuza iki, ndabaho gute, ni badufashe baduhe ibyo dukora barebe ko tutabuvamo. Ni inde se ubundi ubikora abyishimiye, ni bareke kutubwira amagambo gusa bazane ibikorwa.”

Bernard Ndagijimana, umukozi wa ASOFERWA ari nayo irimo gukorana n’aba bagore n’abakobwa mu Mirenge 8 muri 12 igize Kamonyi, avuga ko icyo babanje gukora cyari ukubanza kubamenya, bakabagira inama y’uburyo bakwirinda ariko banakumira ubwandu bushya bwa Virus itera Sida.

Agira ati” Turi gukurikirana bariya bagore n’abakobwa bakora uburaya, dufite umushinga ugamije gufasha kugabanya ubwandu bushya bwa Sida, niba babaho ari uko bicuruje bivuze ngo ni abo tugomba kwitaho.”

Akomeza avuga ko batangiye gukorana nabo kuva mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa kane, bagahera ku kubamenya no gufata bamwe muribo bahagarariye abandi bakabigisha ngo ba bahindure abakangurambaga b’urungano bashinzwe gufasha abandi mu myumvire igamije kubahindura.

Ndagijimana, avuga ko nta kunga kugeza ubu y’uburyo bufatika nk’ibikoresho cyangwa se kubashakira imishinga ibateza imbere bari bakora. Gusa avuga ko ibi babitekereza ariko bakaba barabanje ibyihutirwaga byo kubamenya no kubahuriza hamwe.

Uwamahoro prisca, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko aba bagore n’abakobwa bakora uburaya bagiye kureba uko baganira nabo hirya no hino mu mirenge barimo, bakabashishikariza kubuvamo.

Uwamahoro, avuga ko hari imirimo myinshi aba bagore n’abakobwa bashobora gukora bakiteza imbere, ko bashobora kwishyira hamwe bagakora imishinga bagafashwa mu buryo bakwiteza imbere aho kwicuruza bitesha agaciro.

Imirenge ya Runda, Rugalika, Gacurabwenge, Rukoma, Kayenzi( ari nayo ngo ifite benshi), Mugina, Musambira na Nyarubaka niyo  ASOFERWA yabaruyemo aba bagore n’abakobwa 584 bakora umwuga w’uburaya ari nabo iha ubujyanama bugamije kubakangurira kwirinda ubwandu bushya bwa Virus itera Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →