• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Ruhango: Umugabo yafashwe avunjisha amadolari 300 y’amiganano

Umwanditsi
March 15, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi yafashe umugabo witwa Nsengiyumva Pierre w’imyaka 33 y’amavuko ubwo yageragezaga kuvunjisha amadorari ya Amerika 300 y’amiganano.

Uyu mugabo yafatiwe muri Banki ya Kigali (BK) ishami ryayo riherereye mu isanteri ya Kinazi agiye kuyavunjishayo kuri uyu wa gatutu tariki 13 Werurwe 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abakozi ba BK ishami rya Kinazi.

Yagize ati:”Uwo mugabo yaje kuvunjisha amafaranga 50 y’amadorari ya Amerika mazima baramuvunjira nyuma y’iminsi ibiri aragaruka azana amadorari 300 bayashyize mu mashini basanga ni amiganano bahita bahamagara Polisi iramufata,yakomeje avuga ko Nsengiyumva yemera ko ayo mafaranga ari amiganano kandi ko ayahabwa n’abandi bantu bavuye mu mujyi wa Kigali.”

CIP Karekezi yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka nyinshi mbi haba ku wa fashwe ayakora, uyakoresha ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati: “Aya mafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Avuga kandi ko ufatiwe mu bikorwa byo gutunga amafaranga y’amiganano nawe ingaruka zimugeraho nko gufungwa iterambere rye rikadindira ndetse n’umuryango we ukamutakazaho byinshi.”

Akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Yakomeje asaba abantu ko mbere yo kwakira amafanga bajya babanza gushishoza bakareba niba ari mazima kuko usanga hari abantu bitwikira ijoro bagatanga  y’amiganano, yongeyeho ko ibigo by’imari n’ibyivunjisha bikwiye kugira imashini zabugenewe kugira ngo bajye batahura abashobora kuzana amafaranga y’amiganano ndetse birinde n’ibihombo.

CIP Karekezi yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko leta ndetse n’inzego z’umutekano bafashe ingamba zo kurwanya abakora amafaranga y’amiganano ndetse hakaba harashyizweho  ibihano bikarishye kubafatiwe muri ibyo bikorwa.

Nsengiyumva yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo hakorwe iperereza kucyaha akekwaho.

Yasoje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe y’abakora ndetse bakanakwirakwiza amafaranga y’amiganano kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera .

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga