Kacyiru: Hateraniye ihuriro ngaruka mwaka ry’abapolisikazi 400

Abapolisikazi b’u Rwanda bamaze kugaragaza ubushobozi n’ubushake mu kazi kabo bakora ka buri munsi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ibi byavugiwe mu nama y’ihuriro ryabo yateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa 15 Werurwe 2019.

Ni ku nshuro yaryo ya cumi(10) ribaye, rikaba ryibanda ku guteza imbere ihame ry’uburinganire no guharanira gukora akazi kabo kinyamwuga.

Buri mwaka abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi hirya no hino mu gihugu barahura bakungurana ubunararibonye n’imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”uburinganire nk’imwe mu nkingi zo guteza imbere Polisi y’umwuga”.

Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, abangana na 21% y’abagize Polisi ni ab’igitsina gore, bahagarariwe mu nzego zose no kugeza ku rwego rwa Komiseri.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard hamwe n’abandi bayobozi ba Polisi bakaba bashimye intambwe abapolisikazi bamaze kugeraho  ndetse no kuguma guteza imbere  uburinganire muri Polisi.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba ubwo yafunguraga inama yavuze ko ari ishema ku gihugu cy’u Rwanda kugira abapolisikazi bakora akazi kabo kaburi munsi neza ndetse bakanabasha kuyobora abandi mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati: “Ntekereza ko nta kindi gihugu giha uburenganzira umwari n’umutegarugore mu mirimo itandukanye nk’u Rwanda. Ibi bigaragaza ko namwe mushoboye kandi koko murashoboye kuko ibikorwa mukora haba mu gihugu cyangwa aho mujya kugarura amahoro hirya no hino ku isi birivugira. “

Minisitiri Gashumba yakomeje ababwira ko kuba igihugu kibafite ari benshi mu butumwa bw’amahoro bigaragaza ko umupolisikazi ashoboye kuko ntiwarinda abantu udafite ubushobozi.

Ati”Ubwo bushobozi igihugu kibaziho ni mubukoreshe mufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukangurira abaturage kubungabunga ubuzima bwabo mu bigisha uburyo bwo kuboneza urubyaro; kurwanya igwingira ry’abana, imirire mibi n’ibindi kugira ngo umutekano mubarindira ujyane no kuba bafite ubuzima buzira umuze kandi ubwo bushobozi tububizeyeho”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abari n’abategarugore bakora umwuga wa gipolisi no kubashishikariza kunoza inshingano zabo zaburi munsi.

Yagize ati:“Imibare y’abanjira muri Polisi y’u Rwanda ikomeza kwiyongera ari nako bazamurwa mu ntera no mumyanya ifata ibyemezo ndetse no mukazi ko kugarura no kubungabunga amahoro ku isi.”

IGP Munyuza yasoje avuga ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rufite abapolisikazi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi,  akabasaba kuguma gukora kinyamwuga no kongera ubumenyi kugira ngo bakomeze gukora neza akazi bashinzwe kandi ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →