Ruhango: Abakozi babiri bo mubiro by’ubutaka batawe muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa

Munyankindi Christian na Dominique Nshimyumuremyi, bakora mu karere ka Ruhango mu biro by’ubutaka batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 15 Werurwe 2019 aho bakekwaho kwiba mudasobwa zo mu boko bwa Laptop.

Amakuru yitabwa muri yombi ry’aba bakozi b’Akarere bakora mu biro by’ubutaka yemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB nk’uko umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema, yavuze ko ibura ry’izi mudasobwa ryabaye kuri uyu wa gatanu ku manywa y’ihangu ubwo aba bakozi uko ari babiri basohotse mu biro nyuma bakaza kugaruka bavuga ko babuze mudasobwa eshatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko aba bakozi aribo bavuye mu biro nyuma y’abandi kandi basiga bakinze. Yavuze kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere bwiyambaje urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore iperereza ruhereye kuri aba bakozi.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, Mbabazi Modeste nawe yahamije amakuru y’ifatwa ry’aba bakozi uko ari babiri, avuga ko bacumbikiwe n’uru rwego mu buryo bwo gukora ilerereza ku byaha bakehwaho byo kwiba ibi bikoresho by’Akarere. Uko ari babiri, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →