Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwataye muri yombi John Rutayisire na Gasana Janvier bayoboye REB

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje muri iri joro ryo kuwa 21 Werurwe 2019 ko bwataye muri yombi abahoze ari abayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi-REB aribo John Rutayisire na Janvier Gasana.

Bubinyujije ku rubuga rwa Twitter y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko aba bagabo uko ari babiri, Janvier Gasana na John Rutayisire bwabataye muri yombi aho bubakekaho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bagabo uko ari babiri, basimburanye ku mwanya wo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi-REB.

John Rutayisire niwe wayoboye REB kugera mu 2015 ubwo yasimburwaga na Janvier Gasana nawe waje gusimburwa na Dr Irene Ndayambaje mu 2018 ukiyiyoboye kugeza uyu munsi.

Itangazo ry’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanyujije kuri Twitter yabwo.

Ku ngoma y’aba bagabo bombi, John Rutayisire na Janvier Gasana nta mwaka wabacitse batitabye PAC aho yabaga ibabaza ibijyanye ahanini n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, itangwa ry’amasoko n’ibindi.

Kimwe mu byabajijwe kenshi aba bagabo by’umwihariko ni ikibazo cya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) aho iyi gahunda itigeze iburamo ibibazo bishingiye ku buryo ahanini zatangwaga ndetse n’amasoko yazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →