Kurasa abajura si umugambi wa Polisi, ariko mugende mubabwire babireke-CP Felix Namuhoranye
Mu biganiro byahuje Polisi n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko nubwo abajura 6 mu kwezi kumwe bamaze kuraswa bagapfa ngo siwo mugambi, ariko kandi abajura ngo ni bareke kwiba kuko bitazabagwa amahoro.
CP Felix Namuhoranye, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Scovia Mutesi wabazaga niba iri raswa ry’abajura hari amabwiriza yatanzwe cyangwa ari uruhurirane, yasubije ko nta mabwiriza, nta mugambi uba uhari ko ari uruhurirane akenshi binaterwa n’abanyabyaha, abajura baba bashaka kurwanya inzego z’umutekano cyangwa bashaka kwiruka bahunga.
Commissioner of Police Felix Namuhoranye, yavuze ko kugera aho umujurura cyangwa undi munyabyaha wese ajya kuraswa biba byanyuze mu nzira nyinshi, aho asabwa kwishyikiroza inzego z’umutekano, kutazirwanya no kumvira amabwiriza ahabwa ariko bikanga agashaka kuzirwanya cyangwa kwiruka ngo acike.
Mu butumwa bugufi bu burira abajura n’abandi banyabyaha, CP Namuhoranye yagize ati ” Mubwire abajura bareke gukora ubujura”.
Mu rugero ruto yatanze rugasetsa abatari bake, ni urw’abapolisi bagiye mu rugo gufata abantu bengaga inzoga zitemewe n’amategeko maze abagabo aho kwishyikiriza Polisi basohokana imihoro, ati koko namwe mumbwire aho ni inde wagombaga kwiruka!? Mugende mubabwire bareke ubujura.
Mu mujyi wa Kigali hamaze kuraswa abantu 5 bahasiga ubuzima bose bakekwaho ubujura. Hari undi umwe warasiwe mu burasirazuba wuzuza umubare w’abantu 6 bamaze kuraswa bagapfa bose bakekwaho ubujura. Polisi ivuga ko intandaro ari ugushaka kurwanya inzego z’umutekano cyangwa se bakiruka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com