Rulindo: Umugabo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi arwambariyeho
Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko udupfunyika dusaga 150 tw’urumogi arwambariyeho imyenda y’imbere.
Manirafasha Claude yafatiwe mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo afite udupfunyika 157 tw’urumogi bivugwa ko yari akuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove.
Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko uyu mugabo yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi be.
Yagize ati “Manirafasha usanzwe akora akazi k’ubucuruzi bwa boutique abaturage bamutanzeho amakuru ko muri iyi boutique anahacururiza urumogi aho abarugura baza basaba itabi abatabizi bakagirango ni irisanzwe.”
Akomeza avuga ko mu kumukurikirana Polisi yahawe amakuru ko ari kuri moto ava mu karere ka Gicumbi yerekeza Kinihira muri Rulindo mu gihe ahageze agasakwa niko gusanga afite udupfunyika 157 tw’urumogi yambariyeho imyenda y’imbere.
CIP Rugigana yasabye abagifite umutima wo kwishora mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Yagize ati “ Abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri menshi atandukanye, arimo ku byambariraho, kubiheka nk’abana ndetse no kubitwara mu tujerikani nk’abatwaye ibinyobwa, turagira inama ababikora kwirinda ingaruka bibagiraho mu gihe bafashwe kuko Polisi ku bufatanye n’abaturage uzabigerageza wese azafatwa.”
CIP Rugigana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.
Kuri ubu Manirafasha Claude yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango akurikiranwe ku cyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge akekwaho.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com