Gasabo/Nduba: Inteko y’abaturage yasubitswe kubera itangazamakuru ryayitabiriye

Inteko y’abaturage yagombaga kuba kuri uyu wa 25 Werurwe 2019 mu kagari ka Gasanze Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo yahagaritswe n’abagombaga kuyiyobora ku mpamvu zo kwanga ko itangazamakuru riyitabira.

Umwe mu bayobozi baturutse mu karere ka Gasabo ari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire ( uwasigariyeho Gitifu uri muri konji) mu murenge wa Nduba, bategetse ko inama y’inteko rusange y’abaturage itaba nyuma yo kubona ko hari abanyamakuru bari bitabiriye iyi nteko.

Bamwe muri aba banyamakuru intyoza.com yamenye ko bagaragaye muri iyi nteko y’abaturage bigatuma abayobozi aho kumva ibibazo by’abaturage no kubikemura bafata umwanzuro wo kuyihagarika barimo; Uwitwa Ntambara, ndahiro V. Pappy, Niyikiza Jonathan na Muhamudu.

Bamwe muri aba banyamakuru batangarije intyoza.com ko ibyababayeho ku byumva no kubyakira bigoye mu gihe byanakozwe n’abayobozi bazi neza amategeko. Bavuga ko uretse no kuba bagiye nk’abanyamakuru bashakaga inkuru ngo ni n’abanyarwanda kandi inteko rusange y’abaturage ntabwo yari yashyizwe mu muhezo.

Ibi babibonamo nk’ihohoterwa no guhonyora nkana uburenganzira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bikozwe n’abayobozi kugeza n’aho bafata icyemezo cyo gusibya inteko y’abaturage ngo ni uko bayitabiriye.

Rwamurangwa Steven, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ubwo yaganiraga n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa ntabwo yahakanye ko isubikwa ry’iyi nteko y’abaturage ryabaye biturutse ku banyamakuru bagaragaye mu nteko y’abaturage abayobozi bakabishisha nubwo atemera ibyakozwe.

Yagize ati “ Ndimo ndashaka kubaza umukozi wagiyeyo ariko iyo ukurikiye neza, nabajije Gitifu w’aho nubwo ari muri Konji, uwamusigariyeho nakomeje ku muhamagara numva atayifata, ariko urebye hari abaturage ngira ngo bari bagiye gukemurira ikibazo noneho bagezeyo basanga umwe muri abo baturage witwa Izayi ngo ni n’umunyamategeko yahuruje abanyamakuru, bya bindi by’abantu batari tayali nyine batinye abanyamakuru ari uwo musigire wa Gitifu n’umukozi w’Akarere. Uko niko nabibonye mu isesengura”.

Akomeza ati“ Ndaje nanjye mbabaze numve uko byabagendekeye ariko iyo urebye bashobora kuba batinye abanyamakuru”. Avuga ko atabona impamvu yatuma umuyobozi atinya itangazamakuru.

Mu Karere ka gasabo ni hamwe mu turere tutajya twiburira bamwe mu bayobozi badaha agaciro itangazamakuru kuko mbere y’aba bayobozi bakoze icyo umuntu yakwita agashya bagasubika inteko y’abaturage kubera yitabiriwe n’abanyamakuru, mu bihe byashize umwe mu bagize Nyobozi mu karere yigeze kumvikana akoresha imvugo ikakaye benshi bafashe nk’igitutsi n’igitotsi ku muntu w’umuyobozi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →