• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kicukiro: Polisi yagaragaje umwe mu bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bahambaye

Umwanditsi
March 31, 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, Polisi yeretse itangazamakuru umugabo yafatanye imifuka 12 y’urumogi mu nzu yari yarahinduye ububiko bw’urumogi.  

Ukiliwabo Amri w’imyaka 40 yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagari ka Kagina afatirwa mu gipangu yarashinzwe kurinda yarahahinduye ububiko bw’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goreth Umutesi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo rikomoka ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha.

Yagize ati ”Polisi  yahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo ushizwe kurinda igipangu cy’uwitwa Mukandori (uba mu gihugu cy’Ububirigi) akaba yaragihinduye  ububiko bw’urumogi rukwirakwizwa mu mujyi wa Kigali”.

Akomeza avuga ko Polisi ikibona aya makuru yihutiye gutegura ibikorwa byo kumufata, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu akaza gufatwa afite iriya mifuka yuzuye urumogi.

CIP Umutesi yasabye abaturage bakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko urumogi rwashyizwe mu biyobyabwenge bihambaye n’ibihano bikaba byariyongereye.

Yagize ati “Ibihano ku Guhinga, gutunda cyangwa gucuruza urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bihambaye byariyongereye aho ubifatiwemo ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, buri wese akwiye kubyirinda kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha bikanahungabanya umutekano w’abaturage.”

CIP Mutesi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Amri, wari ufite ububiko bw’urumogi  afatwa, maze asaba abandi baturage kwigana uru rugero rwiza rwo guha Polisi amakuru ku muntu wese babonye cyagwa bakekaho gutunda, gucuruza ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Kuri ubu Amri yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga