Karongi: Bahangayikishijwe n’umugambi w’ubuyobozi bushaka gusubiza Akarere I Bwishyura

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Karongi basaba ubuyobozi kureka umugambi bufite wo gushaka gusubiza ibiro by’Akarere aho kahoze I Bwishyura kavanwe aho kari ubu mu Murenge wa Rubengera. Ubuyobozi ntabwo buhakana uyu mugambi kuko bwemera ko bikiri mu biganiro n’izindi nzego zibukuriye.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com ariko batashatse gutangarizwa amazina yabo, babwiye umunyamakuru iby’impungenge batewe n’amakuru bumva ko ubuyobozi buri mu mugambi wo gusubiza Akarere i Bwishyura. Bavuga ko kwimura akarere kagasubira aho kahoze biri mu nyungu za bamwe mu bayobozi, atari mu nyungu z’umuturage.

Ibi abaturage babivuga bashingiye ko ngo ubwo hafatwaga icyemezo cyo ku kazana i Rubengera ubuyobozi bwababwiraga ko Bwishyura ( Mu mujyi) ari igice kigenewe ubukerarugendo n’ubucuruzi, ko kandi aho bakazanye ari uburyo bwo kwegera neza abaturage.

Uretse aba baturage batabona impamvu yo gusubiza ibiro by’Akarere I Bwishyura, hari na bamwe mu bakozi mu karere bahamya ko kwimura akarere bitari mu nyungu z’umuturage, ko ahubwo biri mu nyungu za bamwe.

Ubuyobozi bw’aka karere ntabwo buhakana ko bufite umugambi wo gushaka gukura akarere I Rubengera bukagasubiza I Bwishyura cyangwa se ahandi nk’uko Bagwire Esperance, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabitangarije intyoza.com mu kiganiro bagiranye mu biro by’aka karere.

Bagwire Esperance, V/Mayor FED Karongi.

V/Mayor Bagwire, abajijwe niba ibyo abaturage bavuga ku kwimurwa kw’akarere kagasubizwa I Bwishyura byaba ari ibihuha cyangwa se amabwire yagize ati” Ntabwo navuga ko ari amabwire kuko, ni umushinga uriho.”

Akomeza ati”Urimo gutekerezwa ko akarere kagomba kugira ibiro byiza nk’uko turi kugenda twubakira utugari ibiro byiza bisobanutse ni nako n’akarere kagomba kugira ibiro byiza abaturage bakajya baza bisanga ariko aho bizashyirwa bategereza umwanzuro w’inzego zidukuriye tukazawubatangariza”.

Akomeza avuga ko kuba akarere kakwimura ibiro ngo katagiye kure y’abaturage, ko kazakomeza gukorana nabo no guharanira iterambere ry’umurenge barimo.

Agira ati “ Nta mbogamizi yo kuvuga ngo ibiro ni biva mu Murenge wa Rubengera bikaba byajya muri Bwishyura ni urugero, hazaboneka ikibazo cy’umurenge uzananirwa kugera ku buyobozi bw’Akarere ngo asabe Serivise cyangwa ngo agaragaze ikibazo afite”.

Ibiro by’Akarere ka Karongi aho biri ubu.

Abaturage mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu ni uko icyifuzo cyo gusubiza ibiro by’Akarere ka Karongi I Bwishyura kitahabwa agaciro. Ko icyakorwa cyose gikwiye kuba mu nyungu y’umuturage aho kuba iza bamwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →