Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangarije mu nama mpuzabikorwa yo kuri uyu wa 4 Mata 2019 ko abana 506 mu karere bafite ibibazo by’imirire mibi. Bamwe bari mu mutuku abandi mu muhondo.
Nyuma y’inama mpuzabikorwa, Tuyizere yabwiye itangazamakuru ko abana 506 bafite ibibazo by’imirire mibi mu karere harimo abana 62 bari mu ibara ry’umutuku, mu gihe abandi 444 bari mu ibara ry’umuhondo.
Tuyizere, avuga ko abana bari mu ibara ry’umutuku ubu bakuwe mu miryango bakazanwa mu bigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranwe by’umwihariko.
Avuga kandi ko n’abari mu ibara ry’umuhondo uko akarere kazagenda kabona ubushobozi bagomba kuvuzwa bagakira ariko n’imiryango igakomeza kwigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kugaburira abana ku buryo imirire mibi iba amateka.
Tuyizere avuga ko imirire mibi nta wavuga ko iterwa n’ubukene. Ati “ Mu by’ukuri ikibazo cy’imirire mibi ntabwo wavuga ngo ni ubukene kuko hari n’urugo ugeramo ugasanga bafite inka, bafite imboga, bafite ibyo kurya bihagije ariko ukabona uburyo bategura indyo budakwiye”.
Akomeza ati” Ikindi ni abana babyarira iwabo, nabo usanga uko babyariye iwabo bagasigira umwana nyirakuru, bagasigira umwana nyina, hari ubwo ya mitegurire y’indyo iba itari ku rwego rumwe”.
Akomeza avuga ko ibi nabyo bisaba kugenda bigisha imiryango yose muri rusange, ko ibyo umuntu mukuru arya ataribyo umwana aba akeneye, ko ari ukubatoza kugira indyo yuzuye no gukoresha ibihari bikabyazwa umusaruro. Avuga kandi ko hari n’inkunga y’amata atangwa ndetse n’ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, ko nabyo ari ugushishikariza abaturage kubiha abana kugira ngo babashe kuva muri iki kibazo”.
Inama mpuzabikorwa yanitabiriwe na CG Emmanuel K. Gasana, guverineri w’intara y’amajyepfo wasabye abanyakamonyi gushyira hamwe muri byose, bagakora bagamije kwesa imihigo, bakubaka iterambere rishingiye ku mudugudu, rishingiye ku muturage.
Munyaneza Theogene / intyoza.com