• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Abanyeshuri biga amategeko basobanuriwe uko Polisi yashoboye gukorana n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi
April 5, 2019

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 04 Mata 2019, abanyeshuri biga mu ishami ry’amategeko muri za Kaminuza baturutse mu bihugu bisaga umunani basuye Polisi y’ u Rwanda basobanurirwa uko Polisi yashoboye gucunga umutekano no gukorana n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Itsinda ry’abanyeshuri n’abashakashatsi 13 bakomoka mu bihugu 8 birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, Syria, Ubuhorandi, Singapore, Ubugereki, Uburundi ndetse n’ u Rwanda nibo basuye Polisi bifuza gusobanukirwa imikorere n’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu rugendo rwo kubaka umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Kiganiro Bahawe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, aba banyeshuri basobanuriwe uko Polisi y’u Rwanda yavutse ndetse n’uko yabashije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke wari mu gihugu.

Yagize ati “Icyingenzi cyari gikenewe kwitabwaho cyane ni ugucunga umutekano w’abaturage , gufata no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari nako abaturage baganirizwa kugira ngo batinyuke bumve ko Polisi ari iyabo bityo bayiyumvemo bahuze imbaraga mu kubaka u Rwanda rushya”.

CP Munyambo avuga ko buhoro buhoro Polisi y’u Rwanda yagiye yiyubaka ubu ikaba ari urwego rufite ubushobozi bwo gucunga umutekano w’abanyarwanda ndetse rugasagurira n’amahanga.

Yagize ati “Ubu Polisi y’u Rwanda iri mu bihugu bitandukanye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro ku Isi, ibi byose bigerwaho bitewe n’ubunararibonye ndetse n’ubunyamwuga Abapolisi bagaragaza hirya no hino muri ubwo butumwa”.

Dr Bikesha Denis uyobora ishami ryigisha amategeko muri kaminuza y’ u Rwanda yavuze ko ari kunshuro ya 9 bategura ibi biganiro bigamije gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera ndetse n’umutekano nyuma ya Jenoside.

Yagize ati “Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rufite amateka n’abandi bakwigiraho kuko rwashoboye gukemura ibibazo rwunga umuryango Nyarwanda wari warasenyutse ibi byose nibyo tugenda dusobanurira abanyeshuri bitegura kuzaba abanyamategeko b’ejo hazaza”.

Dr Bikesha asoza avuga ko uru rugendo ngaruka mwaka runafasha abarimu n’abashakashatsi kugaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bufite byinshi bwagezeho mu gucyemura ibibazo byari mu gihugu nyuma ya Jenoside bityo bikaba byagaragarizwa n’abandi batarabona umuti w’ibibazo bikomoka ku ntambara.

G. Katlyn Gayatiri umunyeshuri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Singapore yavuze ko yishimiye gusobanukirwa n’urugendo Polisi y’u Rwanda yanyuzemo mu kugarura ituze n’umutekano mu gihugu cyabayemo Jenoside. Yavuze ko ubudasa yabonye mu Rwanda azabusangiza n’abandi mu rwego rwo kubaka inzego z’umutekano n’ubutabera zirangwa n’ubunyamwuga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga