Kuri uyu wa 05 Mata 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika yakoze umukwabu wo kugenzura abacuruza ibicuruzwa bya magendu maze hafatwa ibicuruzwa bitandukanye.
Bimwe muri ibyo bicuruzwa byafashwe bigizwe n’ ibiro 300, by’ifumbire nyongera musaruro, amavuta yo kwisiga ahindura uruhu, amaduzeni 8 y’amasashi, imiti y’abantu n’iyamatungo ndetse n’inzoga zitemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ibi bicuruzwa byafatanwe abacuruzi batandukanye.
Yagize ati” Iki gikorwa cyateguwe na Polisi ikorere mu Murenge wa Cyanika k’ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano, maze basanga abenshi mu bacuruzi bafite ibicuzuzwa bya magendu ndetse bimwe muri byo byararengeje igihe”.
CIP Karekezi yaboneyeho kugira inama abacuruza magendu kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati” Magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko kuko yangiza ubucuruzi bwemewe n’amategeko kandi imisoro n’amahoro biva mu bucuruzi ari byo bigeza igihugu ku iterambere”.
Akomeza avuga ko magendu ikwiye kurwanywa na buri wese kuko idindiza ubukungu bw’igihugu n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibitaro, amashuri, amashanyarazi byakavuye muri ya misoro iba yanyerejwe n’abo bacuruza magendu.
Ibi bicuruzwa na banyirabyo bashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Gasaka aho bategereje gushyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue protection unit) kugirango bacibwe amande ateganywa n’amategeko.
CIP Karekezi asoza asaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abacuruza ibicuruzwa bya magendu kuko bihombya abakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.
Intyoza.com