Polisi y’u Rwanda iraburira abashora abana mu ngeso mbi mu gihe cy’ibiruhuko
Kuva tariki 05 Mata abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye batangiye ibiruhuko bigufi bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019. Polisi iraburira buri wese kudashora abana mu ngeso mbi zibaganisha mu gukora ibyaha.
Ni ibiruhuko biba birimo icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Hakunze kugaragara bamwe mu banyarwanda bafatirana abanyeshuri mu biruhuko ugusanga babajyana mu ngeso mbi zibaganisha mu gukora ibyaha n’indi myitwarire itubaka urubyiruko rw’ejo hazaza u Rwanda rwifuza .
Polisi y’u Rwanda irakangurira buri muturarwanda wese kumva ko afite inshingano zo gufasha aba bana muri ibi biruhuko aho kubashora mu ngeso mbi zibaganisha mu byaha.
Ni kenshi mu bihe by’ibiruhuko hakunze kujya hagaragara bamwe mu bantu bakuru bashora abana mu ngeso mbi nko kubajyana mu tubari bakabaha ibisindisha, abandi bakabashora mu biyobyabwenge, kubasambanya ndetse hakaba na bamwe mu babyeyi usanga mu bihe by’ibiruhuko bakoresha abana imirimo ivunanye cyangwa bakabajyana mu mirimo yo gukorera amafaranga bigatuma hari abararurwa n’amafaranga bikabaviramo guta amashuri.
Ni muri urwo rwego umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera akangurira buri munyarwanda kugira uruhare mu gufasha abana mu gihe cy’ibiruhuko aho kubashora mu ngeso mbi.
Yagize ati “Nk’ababyeyi cyangwa n’undi muturarwanda wese, igihe cyose tugomba kurinda abana kujya mu ngeso mbi zabaganisha mu gukora ibyaha. Abenshi ntibaba bafite ubushobozi bwo gutekereza kubyo bagiye gukora cyangwa gukoreshwa, kandi akenshi babijyanwamo n’abantu bakuru.”
Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bantu bakuru bakunze gufatirwa mu bikorwa byo kujyana abana bari munsi y’imyaka 18 mu tubari bakabaha ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge, ubusambanyi bukorerwa abana b’abakobwa bikabaviramo guterwa inda n’ibindi bitandukanye.
Ibi biruhuko abanyeshuri batangiye kuri uyu wa Gatanu, bihuriranye n’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
CP Kabera yaboneyeho gusaba abanyarwanda cyane cyane ababyeyi kuba hafi y’abana bakabashishikariza kujya bitabira gahunda zo kwibuka ndetse no gukurikira ibiganiro mu midugudu cyangwa mu bitangazamakuru kugira ngo bagire amakuru afatika kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bityo bazakurane umuco wo kugendera kure amacakubiri ahubwo bakurane umuco wo gukunda igihugu.
Yagize ati”Mu myaka yo hambere hari bamwe mu babyeyi wasangaga bigisha abana amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko. Aho igihugu kigeze uyu munsi nta mubyeyi cyangwa undi munyarwanda wakagombye kwigisha umwana ibyo bintu. Ababyeyi bigishe abana gahunda zo gukunda igihugu no kugikorera, bakure bazi ko abanyarwanda ari bamwe, iby’amoko byarangiranye n’igihe cyabyo kandi basobanurirwe ingaruka mbi byagejeje ku gihugu cyabo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasoje asaba buri munyarwanda kumva ko afite inshingano ku burere bw’umwana kuko umwana ukuze neza aba ari ishingiro ry’u Rwanda rw’ejo.Yasabye abantu kujya bihutira gutanga amakuru kuri Polisi cyangwa izindi nzego zimwegereye igihe hari aho babonye uburenganzira bw’umwana buhutazwa.
Intyoza.com