Kamonyi/Kwibuka 25: kuba hari abantu bagihakana bakanapfobya Jenoside si impanuka-Depite Kamanzi

Ubwo hatangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ahazwi nko mu kiryamo cy’inzovu kuri uyu wa 07 Mata 2019, Depite Ernest Kamanzi wari umushyitsi mukuru yibukije abanyakamonyi n’abanyarwanda muri rusange ko kuba hirya no hino ku isi hakigaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atari impanuka.

Intumwa ya Rubanda muri uyu muhango, Depite Kamanzi yagize ati ” Turacyafite hirya no hino abantu bake bakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuba kandi hakiri abo twumva hirya no hino ku isi ntabwo ari impanuka kuba bayihakana kuko abahanga bagaragaje ko intambwe ya mbere mu gutegura Jenoside ari ukuyihakana”.

Hon. Kamanzi, avuga ko impamvu y’abapfobya bakanahakana Jenoside yumvikana kuribo, kuko ngo badashobora kwigamba ko bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside cyane ko baziko ari icyaha mpuzamahanga kandi ndengakamere gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Imbaga y’abaturage baturutse mu murenge wa Rukoma, hirya no hino mu Karere n’ahandi bari bitabiriye gutangiza icyunamo, kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

 

Akomeza ati” Ni byiza ko twibukiranya ko niba abo bantu bahari bapfobya bakanahakana Jenoside, ari ukuvuga ko abo bantu bagifite n’umugambi wo kongera gukora ibyo batarangije. Ariko ntabwo twabemerera, abanyarwanda muri iyo myaka 25 hari amahitamo twahisemo kandi twemeye ko ariyo agomba kutugenga. Ayambere akomeye cyane ni uko twahisemo kuba umwe”.Yibukije abanyakamonyi n’abanyarwanda muri rusange ko inzira yo kuba umwe bahisemo ni bayikomeza bazakora kandi bakagera kuri byinshi. Yavuze ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badashobora kudindiza iterambere ry’abanyarwanda, badashobora gutsinda abanyarwanda.

Yibukije by’umwihariko abakiri bato, urubyiruko n’abakuru ko urugendo nk’abanyarwanda bamaze kugenda muri iyi myaka 25 rwabereye amahanga icyitegererezo ku bw’ibikorwa byinshi byakozwe bituma hari abibaza byinshi bagereranije ibyo u Rwanda n’abanyarwanda banyuzemo n’igihe gishize. Gusa yabibukije ko hakiri byinshi byo gukora.

Hon Depite Ernest Kamanzi nk’umudepite ukiri muto mu myaka no mu nteko ishinga amategeko yasabye urubyiruko by’umwihariko kwibuka ko abenshi muri iyi myaka 25 ishize ibyinshi byakozwe n’ababyeyi babo, inshuti n’abavandimwe mu gihe bo bari bakiri bato, yabasabye guha agaciro ibimaze gukorwa, kubirinda no kubisigasira ariko kandi abibutsa ko igihango bafitanye n’igihugu bagomba gushyira umutima n’imbaraga zabo mu rugendo rw’ibisigaye gukorwa, bakazagira igihugu cyiza bazaraga abazabakomokaho cyane ko ngo ubushake n’imbaraga bazifite.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →