Perezida Kagame yahaye urugero bamwe mu bayobozi bakoresha indimi z’amahanga I Rwanda

Ubwo kuri uyu wa 7 Mata 2019 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, mbere yo gutanga ubutumwa bwe mu rurimi rw’amahanga yabanje kubisaba abanyarwanda, abereka ko hari impamvu abikoze, abasaba kumwihanganira.

Uburyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda kumwihanganira ku kuba agiye kuvuga mu rurimi rw’amahanga ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byerekanye agaciro abaha mubyo abakorera biba n’isomo kuri bamwe mubayobozi.

Yagize ati“ Ndagira ngo mbanze nsabe abanyarwanda badukurikiye hirya no hino mu gihugu, banyemerere mbwire abashyitsi bacu mu ndimi z’amahanga, abanyarwanda turahorana kandi muri bushobore no kubikurikira mu Kinyarwanda ( hari umusemuzi), Muranyihanganira rero”.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com ubwo bumvaga iri jambo ry’umukuru w’igihugu, bashimye cyane uburyo abivuzemo, bavuga ko bishimangira agaciro abaha no mu gihe agiye kugira ubutumwa atanga mu ndimi z’amahanga kandi nabo bubagenewe.

Ni kenshi bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bagiye banengwa n’abaturage ko bakoresha indimi z’amahanga kandi ubutumwa batanga bugenewe abanyarwanda, ariko nti banabanze kubiseguraho cyangwa se ngo bashake uburyo ibyo bavuga bari bu bikurikirane mu rurimi rwabo kavukire.

Iki ni ikimenyetso n’urugero ku bayobozi bakwiye gukurikiza no guhora bazirikana mu gihe bagiye kuvuga mu ndimi z’amahanga, kwibuka kubisaba cyangwa kwisegura ku banyarwanda no gushaka uko bari bwumve ubutumwa barimo gutanga mu gihe bubareba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →