Kamonyi: Kwibuka abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside ngo ni uguhamya ubutwari bwabo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abakozi bako kuri uyu wa 9 Mata 2019 bibutse abahoze ari abakozi ba Leta mu byahoze byitwa ama Komine. Kubibuka ngo ni uguhamya ubutwari bari bafite mu mirimo myiza bakoreraga igihugu n’ubwo Leta yariho ariyo yagize uruhare mu kubica.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abakozi bako bibutse abahoze bakorera Leta mu byahoze ari amakomine 6 byaje guhuzwa bikabyara Akarere ka Kamonyi.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abakozi b’akarere bibuka bagenzi babo ko bakwiye kubafatiraho urugero rwiza mu gukora bafite ishyaka ryo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo, bagakomeza gusigasira ibyagezweho, kubirinda no gukora bagera ikirenge mu cya bagenzi babo.
Yagize ati “ Aba twibuka, banyuze inzira y’umusaraba bahigwa bunyamaswa kandi nta cyaha bakoze. Bagenzi bacu bakoreraga ibyari amakomine, bari bafite ubutwari kandi bari abakozi. Amateka yabo akwiye kudufasha gutera ikirenge mucyabo tugakomeza kuba intwari ndetse no kusa ikivi basize”.
Kayitesi, yashimiye ingabo zahoze ari iza APR ndetse na Perezida Paul Kagame ko barokoye abanyarwanda ndetse bakabasubiza igihugu ubu bakaba ari abanyarwanda. Ashima ubushake bwa Politiki mu kunga abanyarwanda no kubabanisha. Yasabye buri wese kuzirikana amahitamo y’abanyarwanda mu kuba umwe birinda icyabasubiza mu icuraburindi abanyarwanda baciyemo muri Jenoside.
Yasabye kandi buri wese yaba abayobozi batandukanye, abakozi mu karere n’abaje kwifatanya nabo mu kwibuka aba bahoze bakorera amakomine ko bagira uruhare mu kurinda abakiri bato ikibi ahubwo bakabigisha gukora ibyiza. Yasabye kandi ko uruhare rwa buri wese rukenewe muri gahunda ya “Ndumunyarwanda” kwigisha abakiri bato ibyiza, bakagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikibi aho kiva kikagera.
Depite Ernest Kamanzi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabwiye abakozi b’abarere bibuka bagenzi babo ko mu kubibuka ari umwanya mwiza wo kwibuka ko bazize akarengane, ariko kandi no kwibuka uruhare rwabo bagize mu guteza imbere Komine bakoreraga n’igihugu muri rusange.
Yabasabye kuzirikana umurava bagiraga mu kazi no guharanira kubigiraho. Yagize ati “ Umurava bari bafite wo gukora twakabaye tuwuzirikana kugira ngo tubigireho gukora neza kurushaho. Iyo tubibuka ntabwo twirengagiza ko hari Leta mbi yabishe kandi bigizwemo uruhare n’abakoresha babo. Iyo tubibuka, tujye tuzirikana ko abo bakozi bari bafite akamaro, ariko muzirikane ibyiza bakoraga”.
Yasabye buri wese kwitanduanya n’ikibi cyaranze Leta mbi yateguye Jenoside, ahubwo buri umwe agahitamo gukora icyiza. Yabibukije ko hari igihe ubuyobozi bw’Igihugu bwimitse urwango mu bantu, himikwa amacakubiri, Leta yica abo yari ikwiye gukorera no kurinda.
Depite Kamanzi yasabye buri wese ko igihe yibuka imyaka 25 ishize Jenoside ibaye, akwiriye kuzirikana urugendo igihugu n’abanyarwanda bamaze kugenda ndetse n’ibyiza bimaze kugerwaho nubwo ngo urugendo rukiri rurerure. Yabasabyekwibuka ko igihugu hari igihe cyabaye mu mwijima ariko ubu kikaba cyarabonye urumuri, ko hari igihe higishijwe urwango ariko ubu hakaba higishwa urukundo. Yasabye kandi ko buri umwe azirikana ndetse agaha agaciro amahitamo yo kuba umwe kw’abanyarwanda ngo kuko igihe bahisemo kwimika amacakubiri umusaruro wavuyemo ari Jenoside.
Pacifique Murenzi, perezida wa Ibuka mu karere ka kamonyi yibukije abitabiriye uyu muhango ko baje kwibuka abari abanyabwenge bakoreraga Leta ariko bakaza kwicwa. Ati “ Turibuka abanyabwenge, abahoze batuyobora bakorera Leta ariko badukuwemo. Bitwibutsa rero Leta mbi, kuko uyu munsi dufite Leta nziza ihumuriza abanyarwanda”.
Pacifique, yasabye ko buri wese aho ari yajya ashimira Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye ku butwari bagize mu kurokora abanyarwanda. Yasabye kandi ko buri wese yakwimika ineza mu mutima we agaharanira kugira igihugu cyiza azaraga abamukomokaho.
Uyu Muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibyahoze ari amakomine, ari abakozi ba Leta muri rusange ariko ikaba ariyo yagize uruhare mu iyicwa ryabo, abo bakozi bakoreraga amakomine ya; Runda, Musambira, Taba, Rutobwe, Mugina na Kayenzi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com