Kwibuka 25: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahawe ibiganiro kuri Jenoside

Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abapolisi b’u Rwanda bari mu bihugu hirya no hino mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro baganirijwe kuri Jenoside.  

Ibi biganiro byahawe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino, byabaye kuri uyu wa 8 Mata 2019 binitabirwa kandi n’imiryango y’abanyarwanda n’inshuti bari aho byabereye.

Ibiganiro byatanzwe, byibanze ku mateka ya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nka bimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi biganiro byakorewe ahari abapolisi b’u Rwanda nko muri Centre Africa, Sudan y’amajyepfo, mu gihugu cya Haiti; ku nsanganyamatsiko igira iti “ Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Baganirijwe ku ruhare rw’ubuyobozi bwo hambere bwateguye umugambi wo kwica Abatutsi, uruhare rw’inzego z’umutekano zariho icyo gihe mu gutegura no kubishyira mu bikorwa hamwe no gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu kurinda abicwaga.

Baganiriye kandi ku gushyira hamwe ndetse n’inshingano yabo mu kwiyemeza guharanira ko Jenoside itagira ahandi aho ariho hose iba ku Isi.

Ibi biganiro byaranzwe kandi no kwerekana amashusho (Video) agaragaza uko umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’iminsi 100 aho inzirakarengane z’abatutsi basaga Miliyoni bishwe urw’agashinyaguro.

U Rwanda kugeza magingo aya rufite abapolisi 1200 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Hari abari Centre Africa (MINUSCA), Sudan y’Amajyepfo (UNMISS), Haiti (MINUJUSTH), Abyei na Darfur.

Inkuru ya Polisi yashyizwe mu Kinyarwanda na Munyaneza / intyoza

Umwanditsi

Learn More →