Nta kabuza ingengabitekerezo ya Jenoside izageraho iranduke ariko…- Gasamagera
Mu kiganiro Wellaris Gasamagera( Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire y’abakozi ba Leta) yahaye abitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare na Gikongoro wabereye ku cyicaro cy’Intara y’amajyepfo kuri uyu wa 11 Mata 2019, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenosire igihari, ko hari abakiyifite bakaba banayikwirakwiza, ariko ngo nta kabuza izageraho iranduke n’ubwo hakiri urugendo.
Gasamagera Wellaris, avuga ko ingengabitekerezo ya Jeniside ntaho yagiye kuko n’abayifite bakiyikwirakwiza bagihari kandi bakaba bakoresha imbaraga nyinshi mu nzira zitandukanye ngo bakomeze kuyibiba mu bantu.
Ati ” Nta kabuza ingengabitekerezo ya Jenoside izageraho iranduke ariko intambara iracyari ndende. Abakoze Jenoside barakoresha imbaraga nyinshi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Twe rero dukwiye izo mbaraga kuzikuba inshuro zirenga icumi kugira ngo tubaneshe”. Akomeza avuga kandi ko muri we afite icyizere ko Jenoside itazongera ukundi, asaba buri wese kugira ukwiyemeza aharanira ko nta nahamwe ku Isi yaba.
Gasamagera, akomeza avuga ko kurwanya ibibi, ibirangaza abanyarwanda bikabatesha umurongo wo gushyira hamwe buri wese akwiye kubigendera kure no kugira uruhare mu kubirwanya. Avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yashobotse kuko yari ishamikiye mu ngengabitekerezo y’urwango yabibwe igihe kinini mu banyarwanda.
Avuga kandi ko abo bantu bahakana, bakanapfobya, abagerageza koroshya Jenoside bajya mu mibare igamije kujijisha, kimwe n’abagoreka amateka bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi yasabye imbaraga za buri wese guhaguruka akarwanya abantu nk’aba. ko Jenoside yitwa Jenoside yakorewe abatutsi nta kuyishakira ukundi kundi yakwitwa.
Akomeza abwira abitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura ko Ubumwe bw’abanyarwanda bwaturutse mu bushake bw’abanyarwanda ubwabo, ko aribwo bwatumye abanyarwanda bari bageze aho bari uyu munsi ndetse ubu bumwe buzanatuma barwanya ndetse bakanesha abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura wabimburiwe n’urugendo rugufi rwo gushyira indabyo ahari ikimenyetso ( Monima) cy’amateka cyanditseho amwe mu mazina y’aba bakozi bakoreye Amaperefegitura, Leta muri rusange ariko ikaba ariyo yagize uruhare mu iyicwa ryabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com