Kiriziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’ibyo yavuze bitajyanye n’igihe byavugiwe

Nyuma y’uko Abepisikopi Gatolika banditse ibaruwa isabira koroherezwa ibihano ku bakuze cyane n’abarwaye cyane bafunzwe ku bw’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye kwandika basaba imbabazi abanyarwanda muri rusange ko ibyo bakoze bitakozwe mu gihe gikwiye.

Iyi baruwa y’abepisikopi ba Kiriziya Gatolika mu Rwanda yanditswe kuri uyu wa 13 Mata 2019 igashyirwaho umukono na +Myr Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’Abepiskopi igaragaza ukwicisha bugufi no gusaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange, aho bagaragaza ko ibaruwa banditse basabira koroherezwa ibihano kw’abafunze bakuze cyane n’abarwaye cyane bahamijwe ibyaha bya Jenoside bayanditse mu gihe kitaricyo.

Myr Filipo Rukamba Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ibaruwa yanditswe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda isabira aba bafunzwe koroherezwa ibihano yanditswe mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu cyumweru cy’icyunamo, aho hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu biri muri iyi baruwa yanditswe isaba imbabazi harimo ahagira hati “ Tubabajwe nuko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye, ibyo sibyo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo”.

Ubwo itangazo ry’aba bepiskopi ryasohokaga risabira koroherezwa ibihano kw’abakuze cyane n’abarwaye cyane bafunzwe kubwo guhamywa ibyaha bya Jenoside, Abanyarwanda batari bake babinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye banenze iki cyifuzo cy’aba bayobozi ba Kiriziya Gatolika ndetse banagaya igihe gikorewemo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →