Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe na Kiriziya gatolika byo gusaba imbabazi abanyarwanda. Izi mbabazi zasabwe ku bw’ibaruwa yanditse mu gihe kidakwiye isaba ko abafungiye ibyaha bya Jenoside bakuze cyane n’abarwaye cyane bakoroherezwa ku bihano.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Prof Shyaka Anastase yatangaje ko ibyo Kiriziya Gatolika yakoze byo gusaba imbabazi abanyarwanda ari intambwe nziza.
Ati“ Kiriziya Gatolika yasabye imbabazi Abakomerekejwe n’ibyari mu nyandiko yayo yo kuwa 25 Werurwe yatangajwe kuwa 7 Mata. Iyi ni intambwe nziza. Dukomeze kwibuka Twiyubaka”. Yakomeje hasi ashyiraho inyandiko yanditswe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Soma inkuru bijyanye hano:http://www.intyoza.com/kiriziya-gatolika-yasabye-imbabazi-ku-bwibyo-yavuze-bitajyanye-nigihe-byavugiwe/
Munyaneza Theogene / intyoza.com