Kamonyi: Ibuka ihangayikishijwe n’imibiri itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi iri mu Midugudu

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Umurenge wa Runda kuri uyu wa 15 Mata 2019, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere bwatangaje ko kimwe mu bikibangamiye abarokotse ari ukutabona ababo bishwe kandi bari aho hose mu Midugudu.

Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu karere ka kamonyi avuga ko kuba abarokotse batabona ababo biswe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi bari hirya no hino mu Midugudu ituwe bibangamiye abarokotse ndetse bikabangamira ukuba umwe nk’umurongo wa politiki ya Leta mu banyarwanda.

Ati“ Mu bintu bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda harimo ikintu gikomeye cy’imibiri y’abazize Jenoside ngira ngo na n’uyu munsi yaburiwe irengero kandi iri hano hirya no hino mu midugudu iwacu”.

Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka i Runda.

Murenzi, akomeza avuga ko uretse kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batabona imibiri y’ababo bishwe ngo babashyingure mu cyubahiro, ikindi cyiyongera kuri ibi mu bikomeye ngo ni ukudashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

Yakomeje asaba ko niba abanyarwanda bose basangiye icyita rusanjye cyo kwitwa “ Abanyarwanda” byajyana no kuvugisha ukuri, ababuze ababo bakabwirwa aho bashyizwe, ndetse n’imanza zirebana n’imitungo yangijwe zikarangizwa.

Umubyeyi watanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyujijwemo. Yajugunywe muri Nyabarongo Imana iramukiza.

Umwe mu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyujijwe ajyanwa kwicwa aho yanatawe muri Nyabarongo ariko Imana ikamurinda ndetse ikamuvanamo nk’uko yabyivugiye, avuga ko kimwe mu bituma atabohoka ku mutima kimwe n’abandi ari bamwe mu basabye imbabazi bakanazihabwa ariko bakaba badashobora guhagarara mu ruhame ngo berure bavuge ibyo bakoze ndetse banagaragaze ukuri.

Alice Kayitesi yashimye muri rusange intambwe imaze guterwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ariko kandi avuga ko inzira ikiri ndende. Yagaragaje kandi ko mu karere ayoboye hari abagifite imigambi mibi yo gukomeretsa bagenzi babo.

Kayitesi Alice/ mayor Kamonyi.

Ati “ Mukarere kacu haracyari abagitekereza nabi, haracyari abakigambirira gukomeretsa bagenzi babo mu mvugo cyangwa se no mu bikorwa bidashimishije kandi bitaduhesha isura nziza nk’Akarere”. Yakomeje asaba buri wese kurwanya yivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside uko yaba imeze kose, ahubwo agatera intambwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Runda byabanjirijwe n’urugendo rwahereye ku biro by’umurenge wa Runda rugera kuri Nyabarongo. Aha hashyizwemo indabyo nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha icyubahiro abishwe, hazirikanwa inzira y’umusaraba banyujijwemo bazanwa kuhicirwa ndetse n’abahazanywe bamaze kwicwa. Nyuma gahunda yakomereje ku kibuga cy’umupira cya Runda muri Ruyenzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →