Kwibuka25: Inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro zasoje icyumweru cyo Kwibuka
Abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye kuri uyu wa 13 Mata 2019 basoje icyumweru cyahariwe Kwibuka inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.
Ni umuhango waberereye aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera ubutumwa bwo kugarura amahoro hatandukanye. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye, abanyarwanda bakorera muri ibyo bihugu ndetse n’abaturage b’ibihugu ubutumwa bukorerwamo.
Muri Sudani y’Amajyepfo ibikorwa byo Kwibuka byabereye mu mirwa mikuru nka Djuba na Malakal yo mu ntara ya Upper Nile; ahakorera imitwe y’ingabo na Polisi . Umuhango wayobowe na Guverineri wa Upper Nile James Monyboung ari kumwe n’uhagarariye ibikorwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudan y’amajyepfo, Ubutumwa buzwi nka UNMISS Hazel Dewet ndetse n’ uhagarariye ibikorwa bya Gisirikare mu gice cy’amajyepfo Brig. Gen Akou Adjei Kofi
Mu butumwa bwe Guverineri wa Upper Nile yavuze ko u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo hari amateka mabi bisangiye, atazongera kubaho na rimwe, yongeraho ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byigishije Africa yose.
Yagize ati’’ Twabigiyeho byinshi, Ubu u Rwanda ni igihugu gifite ubuyobozi bwiza, turabashimira amahitamo mwakoze kugira ngo muteze imbere igihugu cyanyu n’abaturage muri rusange.
Guverineri Monyboung yongeyeho ko ibihe byo Kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu myaka 25 ishize bikwiye guha amahahanga isomo ko ‘’Jenocide itazongera ukundi’’ Ati:’’ Kwibuka biha imbaraga inzirakarengane zarokotse Jenocide, biha kandi n’igihugu gukomeza kureba no kubaka imbere’’.
Avuga mu izina ry’ingabo na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo Lt. Col William Ryarasa, Umuyobozi w’umutwe w’ingabo z’u Rwanda RWANBATT’ yavuze ko mu myaka 25 ishije u Rwanda rwihutiye kongera kwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge, ubutabera, amahoro n’umutekano tutaretse iterambere mu mibereho n’ubukungu by’abaturage
Lt.Col Ryarasa yongeyeho ko kugira ngo ibi bishoboke byasabye imbaraga zikomeye ndetse ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturange nibyo byatumye tugera kuri byinshi. Ubu u Rwanda ni igihugu gitekanye aho abaturage babanye neza mu gihugu, ku rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga; harimo kuba U Rwanda rugira uruhare mu bikorwa byo kugarura no kurinda amahoro hirya no hino ku isi.
Muri Repubulika ya Centre Africa gahunda yo gusoza icyumweru cyo Kwibuka yabereye mu kigo cy’abasirikare b’u Rwanda barinda amahoro muri Centre Africa cya Socatel M’POKO kiri mu mujyi wa Bangui.
Mukasa Joseph, wavuze mu izina ry’abanyarwanda baba mu mahanga yagaragaje uko Jenocide yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane basaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Yagize ati ‘’ Mu gihe cy’ubukoroni mu Rwanda habibwe ivangura, urwango ndetse n’irondabwoko n’ingengabitekerezo ku buryo hacuzwe umugambi wo kurimbura Abatutsi guhera cyera.
Mukasa yakanguriye abakiri bato kurushaho gusobanukirwa amateka y’ukuri yaranze igihugu cyacu mu rwego rwo kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa Isango ya Diyasipora Nyarwanda muri Centre Africa Nicolas Rugira yagize ati’’ N’ubwo dusoje icyumweru cyo Kwibuka, igihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100 kandi kwibuka abacu ntibizigera bihagarara cyangwa ngo byibagirane’’
Yashimiye ubuyobozi n’abaturage b’igihugu cya Centre Africa, abari mu butumwa bw’amahoro bose kuba barifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
intyoza.com