Rusizi: Abarokotse ntibemeranya n’abavuga ko Rukeratabaro nta mbaraga yari afite

Abaturage bo mu hahoze ari Segiteri Winteko, kuri ubu ni mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi, ntibemeranya n’ibiherutse gutangazwa n’impuguke n’abunganira Rukeratabaro Theodore uriho uburanira mu gihugu cya Suwede, ko mu gihe cya Jenoside yari umuntu usanzwe udafite imbaraga.

Mu iburanisha ryo ku wa 24 na 25 Gashyantare 2019, ubwo ubushinjacyaha bwajuririraga kuba atarahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu, ubushinjacyaha bwagarutse ku mbaraga n’ububasha Rukeratabaro yari afite, bwerekana ko hari ibyakorwaga ku mabwiriza ye.

Bwatanze urugero ku gitero cya Mibirizi, umushinjacyaha ati “Rukeratabaro yari afite imbaraga n’ububasha, ku buryo yanohereje igitero kivuye ku Winteko kujya kwica i Mibilizi kandi bakamwumvira”. Aha Umushinjacyaha yagaragaje ko Rukeratabaro yafatwaga nk’umusirikare cyangwa umuyobozi woherejwe mu butumwa muri kariya gace mu buryo bw’ibanga (commandant local non official).

Ibi cyakora abamwunganira ndetse n’impuguke zabajijwe mu rukiko siko babibona. Muri abo harimo Thomas Bodström wigeze kuba Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Suwedi, kuri ubu akaba ari mu itsinda ry’abunganira Rukeratabaro. Uyu akaba anitegura gusohora igitabo kivuga ku rubanza rwa Rukeratabaro mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2019.

Thomas Bodström, umunya Suwedi Gabriel Lindqvist kimwe n’umunyamerikakazi Nancy Combs, bagaragaza Rukeratabaro nk’umuntu utari ufite imbaraga mu gace yari atuyemo, bakavuga ko bigoye kwizera abatangabuhamya kubera igitutu bashyirwaho, ndetse ko n’abatangabuhamya bashinjura bakunze kugira ibibazo mu Rwanda, bityo Rukeratabaro nawe bikaba bigoye kubona abamushinjura bashize amanga. Abunganizi be bavuga ko atazira uruhare yagize muri Jenoside, ahubwo azira uruhare yagize mu 2014 ubwo yagaragariza ubutabera bwa Suwede ko hari maneko z’u Rwanda zibasiye abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu.

Bariyeri ivugwa yari iteganye n’urwo rugi rutukura.

Abaturage ba Winteko cyakora, bavuga ko ibivugwa n’aba ari ukwigiza nkana no kutumva akababaro baterwa n’ibyo bakorewe na Rukeratabaro. Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 wari uturanye na Rukeratabaro, avuga ko uburyo yayoboraga inama (Rukeratabaro) afatanije n’umucamanza witwaga Karemera Modeste, byagaragazaga imbaraga afite kurusha n’abayobozi bwite ba Leta.

Ati “Ubu se washinga bariyeri mu nzira mu gihugu kirimo ubutegetsi wowe nta jambo ufite ukabikira”? Mugenzi we avuga ko basobanukiwe imbaraga yari afite zamuteraga no gushinga bariyeri ku manywa y’ihangu ubwo bamubonaga ari we uyoboye ibitero.

Ati “Mbere twakekaga ko yari yaravuye muri jandarumori cyangwa se yarirukanywe, ariko twahise tubona ko yari yaroherejwe gutegura Jenoside”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, nawe yemeza ko Rukeratabaro yari afite imbaraga zirenze uwo yakagombye kuba yari we. Ndagijimana avuga ko imbaraga yazikuraga ku nshingano yari yahawe.

Ati “Umujandarume ni umuntu ukora akazi ka Leta, agakoresha ibikoresho bya Leta, ikanamuha ubutumwa busobanutse. Ubutumwa yari afite [Rukeratabaro] bwo gutegura Jenoside muri Segiteri Winteko, yabuhawe n’imbaraga za Leta”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi avuga kandi ko no mu gihe cya Jenoside wasangaga Rukeratabaro afitanye imikoranire ya hafi na Perefe Bagambiki wategekaga Perefegitura ya Cyangugu. Ati “n’ikimenyimenyi ni umwe mu bagiye kumushinjura muri Suwede”.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore.

Perezida wa Ibuka / Rusizi.

Taliki ya 27 Kamena 2018  nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rukamuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yahise ajuririra icyo gihano, urubanza mu bujurire rwatangiye muri Nzeli 2018, biteganyijwe ko ruzasomwa taliki 29 Mata 2019.

Gerard M. Manzi 

Umwanditsi

Learn More →