Rubavu: Polisi iraburira abakora umwuga w’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda iributsa abakora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu buryo bwa magendu ndetse n’ababagana ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko ubikora wese azagerwaho n’ingaruka zikomeye.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 20 Mata 2019, mu karere ka Rubavu hafatiwe Mukandayisenga Hillarie ukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranjije n’amategeko, aho ajya gutegera abantu mu nzira akabavunjira ku giciro gihabanye n’icyagenwe na Banki nkuru y’igihugu.

Mukandayisenga yafatiwe mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenye aho yafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, amadolari ya Amerika 15 na Amanye-Congo 98000 FC avunjira abantu mu mihanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko ubu bucuruzi bugaragara cyane ku mipaka, agasaba ababikora kubireka kuko ngo batazihanganirwa igihe bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Usanga hari abategera mu mihanga abambuka umupaka kugira ngo babavunjira bataragera ku biro by’ivunjisha, aho usanga bica isoko biturutse ku biciro bavunjaho bikabangamira abakora uyu mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Yavuze ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishobora kuba intandandaro yo guhanahana amafaranga y’amiganano, asaba abavunjisha kujya bagana ibiro bibishinzwe mu rwego rwo kwirinda gutuburirwa.

Mukandayisenga Hillarie yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza kubyaha akekwaho.

Ingingo ya 223 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →