Menya icyo Imana ishaka ko wakora mu gihe uzaba wubashye ibyo yagutegetse gukora.

Umukozi w’Imana Rev./ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nk’uko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho ifite umutwe ugira iti ” Menya icyo Imana ishaka ko wakora mu gihe uzaba wubashye ibyo yagutegetse gukora”.

Mu gitabo cya Yosuwa igice cya mbere k’ umurongo wa karindwi (Yosuwa 1:7) Imana yahaye Yosuwa itegeko mu buryo bworohereje imubwira iti “ Icyakora ukomere ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuyateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.

Igihe Imana yaturemaga, yaduhaye ubwenge ndetse n’ ubumenyi. Kubera ibyo dushobora ku menya ndetse no gusobanukirwa. Yaduhaye amarangamutima ( the ability to feel or sense)ndetse iduha no kugira amahitamo yo kuba twakora ikintu dushaka( the ability to make chooces).

Hamwe nibyo, iyo Imana itubwiye ibyo ishaka ko twayikorera nibyo nakwita kuduha itegeko. iryo tegeko rigasimbura kwa gukora ibyo dushaka yaturemanye atari uko amarangamutima yacu adusaba. Ariko kuko yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo icyo dushaka, duhitamo gukora ibyo yatubwiye cyangwa ntitubikore.

Igihe kirekire amarangamutima yacu agira ingufu kuri twe kubera ibyo tugafata umwanzuro kubera ingufu z’ amarangamutima yacu, ubwoba, ibitunezeza cyangwa ibyo dukunda. Ariko nabwo akenshi hari igihe dufata umwanzuro wo gukora ibintu byiza, tugatinya gukora ibitari mu bushake bw’ Imana bitewe no kuyubaha. Mu gihe nta gushishikarizwa n’ amarangamutima yacu twagombye kujya dushyira mu bikorwa ibyo Imana itubwira.

Iyo usomye igice cy’ igitabo cya Yosuwa igice cya mbere umurongo wa 6 usanga iryo tegeko Yosuwa yahawe ryo gukomera agashikama riboneka inshuro 4 bivuga ko ntakintu yagombaga gukora ku bw’ ubushake bwe cyangwa amarangamutima ye.

Abenshi muri twe turategereza kugeza Igihe twumva dushaka gukora ikintu kandi tukanagikora mu nzira zuko tubyumva . Igihe Imana yabwiraga Yusuwa yaramubwiye “ Ndazi uko wiyumva kandi ndazi ko witeguye gukurikira Mose ariko muri wowe wiyumvamo intege nke, ndetse no ku by’ amashuri ufite gushidikanya, ubwoba ndetse n’ umutekano ariko Komera ushikame. Iryo ni itegeko ( That’s a command) rimubwira “ ukomere ushikame “ Imana ikaba yarashatse ku mubwira ko imbaraga ze zigomba kuba zishingiye ku masezerano yayo, Imigenderanire yiwe nayo. Ryari itegeko rijyanye n’ubushake bw’ Imana atari k’ ubushake bwa Yosuwa.

Bishaka kuvuga ko agomba kubanza kumvira Imana , amarangamutima ye akaza nyuma. Muri Matayo 5:44 Yesu yaravuze ati” Ariko njyewe ho ndababwira nti mukunde abanzi banyu, mubasabire ababarenganya” iryo naryo ni itegeko “GuKunda”.

Gukunda Igihe cyose riba ari itegeko. Ni ikintu ukorana n’ amarangamutima. Ni ikintu umuntu agomba gukora atari uko bimujemo ahubwo agomba kubikora kuko aribyo Imana imushakaho. Dusabwa n’ Imana gukunda uwo twashakanye, abana bacu Imana yaduhaye ndetse n’ abandi bantu.

Ariko rimwe narimwe usanga tubanza gutegereza ko bituzamo cyangwa tugategereza ko urwo rukundo rubanza kutwuzura mbere ko tubakunda. kubakunda n’ ikintu tugomba gukora. Uhora wumva amategeko 4 Imana idutegeka muri icyo gice 5:44 mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo.

Ukunde abanzi bawe, ubabere umugisha, ubakorere ibintu byiza kandi ubasabire ( ubasengere). Ibyo byose dushobora kubikora. Dushobora gukunda, dushobora kubera abandi umugisha, dushobora gukorera abandi ibintu byiza ndetse no kubasengera. Dushobora gukora ibyo bintu mu migenderanire n’ abandi bantu tudakoresheje amarangamutima kubera ibyo gukunda ni ikintu gikwirire gukorwa.

Mu butumwa bwiza bwa Matayo igice cya 22:39 Yesu yongeye aravuga ati”   N’ irya kabiri naryo ngiri”. Ukunde mugenzi wawe nk’ uko wikunda”

Iri naryo ni itegeko. Yego usanga twikunda ubwacu, tukitekerezaho ubwacu gusa, tukiyitaho gusa. Ariko Imana yo iratubwira ko ibyo twikorera twe ubwacu twagombye kubikorera n’ abaturanyi bacu cyangwa bagenzi bacu. Ariko ikibazo dukunze kugira ni ukuntu twakunda abantu tudashaka twumva tutakunda. Muri Mariko 3:3-5 hatubwira ko Hari umunsi umwe Yesu yinjiye mu rusengero abwira umuntu wari ufite ukuboko kunyunyutse ati: Haguruka uhagarare mu abantu.

Irindi jambo Yesu yabwiye uwo muntu “ Rambura ukuboko kwawe” kubera imyaka n’ imyaka uwo mugambo yaramaranye icyo kibazo yagombaga gushidikanya akavuga ati “ ntabwo nakwirushya ndambura ukuboko kwanjye ntacyo bishobora gutanga, kuki unsaba gukora ibintu ntashobora gukora. Ariko Yesu aramubwira ati “ rambura ukuboko kwawe.

Ariko ni byiza kugira ubushake mu gukora ibyo Imana idutegetse kuko ari Imana yacu, umuremyi wacu. Maze ugafata umwanzuro wo kubishyira mu bikorwa bitarebye uko tubyumvamo, iyo dutangiye kubishyira mu bikorwa duhabwa ubushobozi ndetse amarangamutima meza ajyanye n’ ubushake bw’ Imana. Igihe uwo mugabo yarambuye ukuboko kwe cyari igikorwa atari yarigeze akora mu gihe cyashize. Akaboko ke kahise gakira maze atangira guhimbaza Imana no kuyishima. Amarangamutima ye yagenzurwaga n’ igikorwa cyo gushyira mu bikorwa ibyo yari ategetswe.

Muri aka kanya reka rwibaze ikibazo: wizera ko Imana ishobora ku kubwira ibintu utashobora gukora? Abantu benshi mu ibanga ryabo bizera ko Bibliya yuzuyemo amategeko akomeye kuyashyira mu ibikorwa. Ariko Imana ntabwo ariko imeze.

Muri Yohani 15 igihe Yesu yabwiraga umugabo ngo nabyuke maze yikorere ingobyi ye, wamaze imyaka 38 aryamye aho abandi baza ku mazi aho i Bethesida bagakira bakagenda bigatuma yiheba ndetse no gucika intege iyo atabikora ntabwo byari uko atari gukira ahubwo byari ukutubaha.

Iyo itegeko rije cyangwa ikintu cy’ ukuri, Dusabwa kubikora. Iyo uwo mugabo avuga ati “ ntabwo ndi kubyiyumvamo uyu munsi. Uyu munsi ntabwo ari umunsi wabyo kuri njye muri iki cyumweru. Ntabwo yari kuba yumviye amategeko ariko yahisemo kumvira bitangiriye mubitekerezo bye ndetse no mu mutima we mu kubikora. Yari afite ubushobozi bwo kubikora kuko Imana iteganya imbaraga n’ ubushobozi kubo iha itegeko gukora ikintu runaka.

Ikibazo tugira ni uko twicara tugatangira gutanga impamvu runaka. Hari n’abashinzwe Counseling(ubujyanama) batubwira ko biterwa n’ ababyeyi bacu mama cyangwa Papa ntabwo batubwiraza ukuri gushingiye ku Ijambo ry’ Imana ryo kumvira Ibyo Imana idusaba gukora, ahubwo bishingiye k’ uburenganzira bwa buri muntu bwo kwikorera ibyo ashaka maze mu buzima twahura n’ingaruka yuko kutumvira cyangwa kubaha maze tugatangira kuvuma ababyeyi bacu cyangwa uwo twashakanye bitewe n’uko turiho cyangwa kuba tutarumviye ibyo badutegeka cyangwa badusabaga gukora. Ariko ikintu kimwe kigize ukubaha ni ukubishyira mu ibikorwa. Yesu yabwiye uwo mugabo ikintu atashobora gukora.

Abantu dukunze kudakoresha umwanya mwiza tubonye wo gukora ikintu kingira kamaro tubonye ariko igihe cyose turavuga ngo si nshobora kubikora. Igihe cyose wishyizemo ko Ushobora gukora ikintu runaka uragishobora kandi mu gihe nabwo wumva ko utagishobora bikubera gutyo.

Igihe cyose wumva ko nta ntege ufite nabwo izo ntege urazibura. Turavuga tuti” nabigerageje ubushize biranga cyangwa ntabwo nzi uko nabikora, iki kigeragezo sinshobora kugishobora, sinshobora ku cyihanganira. Ariko Imana yo ikavuga ngo” kora icyo kintu udashobora gukora, gikore kuko mbikubwiye kubikora. Kuba mbikubwiye kubikora bisobanura ko “ wabishobora”ariko nabwo niba ubishaka. Igihe uzaba utangiye kumvira uzabohoka kandi uzahita ubona imbaraga zo kurangiza ibyo ushaka.

Abandi turavuga ngo sinabishobora kuko nabigerageje ubushize ndetse nagerageje kujya kwa Pastor wanjye mbimubwiraho ntiyashoboye kumfasha, nagiye kuri counselor w’ abashakanye ntabwo yashoboye kumenya icyo nakora nagiye kuri Psychologist ndetse no kwa Psychiatrist ntibashoboye kumfasha.

Yewe nagerageje kubaturanyi banjye ndetse n’ Umuryango wanjye bo ibyo bambwiye ni agahoma munwa kuko ubwanjye natahuye ko banshuka. Nirukankiye kuri bamwe b’ abakuru b’ itorero ntabwo bamenya ibitagenda kuri njye. Nyuma nza kuvuga ko ngomba gufata umwanzuro ko kubandi bantu bishoboka, bibagendera neza bakava mu kigeragezo bakabona intsinzi. Imana ikabafasha, ariko kuri njye ntiyabinkorera.

Ariko umva Yesu aravuga “ Rambura akaboko kawe. arongera kuwu ndi muntu ati” Haguruka” kora icyo utashobora gukora kuko mbikubwiye” mu gihe uvuze mu mutima wawe uti “ ku bw’ ubuntu bw’ Imana ngiye kubikora “ uzabasha kubikora”

Hari ijambo ryanshimishije ubwo Yesu yari amaze kubwira uwo mugabo guhaguruka, amaze kubikora yongeye aramubwira Fata uburiri bwawe utahe. Ubwo buriri yagendeyemo imyaka 38 ako kanya nawe arabuheka. Ntabwo yagendeye mu buriri. Yagendesheje amaguru ye. Haguruka uterure uburiri bwawe ugende.

Abenshi muritwe mu mibereho yacu tubaho turi mu buriri ndetse tutari muburiri bitewe n’ amagambo tuvuga. Dutsindwa n’ ibikorwa byacu, imico yacu ibyo twimenyereza, ndetse n’imyitwarire yacu.

Ariko mu gihe cyose Imana iba iri gukorana natwe, usanga bigenda neza undi mwanya tukabizambya, tukavuga ngo ni byo Mwami reka tubikore hashira icyumweru tukongera tukisubirira muri bwa buriri kandi ku bintu bimwe. Mukanya gato twasoma ijambo ry’ Imana, twakumva ubuhamya bw’ umuntu runaka cyangwa tuvuye gusenga twafashijwe tukongera tukagerageza kumvira ibyo Imana itubwira bwa buriri tukabuhagurukamo.

Yesu yabwiye uwo mugabo Haguruka ugendesheje amaguru yawe kandi ntuzongere gukenera uburiri ukundi. Itegeko rya Yesu ni ukubyuka, ugafata uburiri bwawe kandi ukijyana ( ukagendesha amaguru yawe) ni kimwe natwe kubaha ni ugushyira mu bikorwa ntabwo ari mu magambo, gusenga, kubitekerezaho ahubwo ni ugushyira mu bikorwa.

Twibuke ko iyo wubashye Icyo Imana ikubwiye mu nzira y’ inyigisho wigishijwe cyangwa mu ijambo ry’ Imana wasomye uzagira imbaraga. Imana izaguha imbaraga kandi uzarangiza neza ibyo yagusabye gukora byose, ishaka ko mu gihe uyubashye uhinduka umuntu ubishyira mu ibikorwa.

Imana idufashe kumva no gushyira mu bikorwa ugushaka kwayo.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →