Kicukiro: Polisi yasubije umumotari moto ye yari yibwe

Mu mpera z’icyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro yasubije umumotari moto ye yari yibiwe aho yayiparitse.

Nshimyumuremyi Aimable w’imyaka 36 y’amavuko asanzwe akorera umurimo w’ubumotari mu karere ka Kicukiro  moto ye RB 126 S ikaba yari yibwe na Nsengimana Aciel w’imyaka 27.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu mumotari nyuma yo kwibwa moto ye yahise abimenyesha Polisi ikorera mu murenge wa Kicukiro.

Yagize ati” Nshimyumuremyi yaparitse moto ye nkuko bisanzwe Nsengimana ukekwaho kuyimwiba aba yamucunze ahita ayitwara ajya kuyihisha mu gipangu cy’uwitwa Mukampabuka Cecile w’imyaka 60 abwira abana ahasanze ko agize ikibazo agiye gukoresha imodoka abasaba kuyimubikira ngo aribugaruke kuyitwara ni mugoroba.”

CIP Umutesi avuga ko nyuma y’aho Mukampabuka atahiye yabajije abana aho iyo moto yavuye bamusobanuriye agira amakenga niko guhita  abimenyesha Polisi kugira ngo ibashe kumenya inkomoko yayo.

Yagize ati “Kuri uwo mugoroba nibwo Nsengimana yagarutse aje kureba ya moto maze Polisi ihita imufata imubaza ibyayo, isanga nimwe ya Nshimyumuremyi nyuma yo guhuza ibimenyetso yari yatanze avuga  ko yibwe moto. “

Akomeza asaba abakora ubujura kubureka kuko nta kiza babukuramo uretse ibihano gusa. Yaboneyeho gukangurira abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugirango ubujura bubashe kurwanywa.

Umuturage wari wabikijwe moto mu rugo rwe, Mukampabuka Cecile yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu gutangira amakuru ku gihe aho babonye ikitagenda neza  ndetse nicyo bagizeho amakenga.

Yagize ati “Nkuko Polisi ihora ibidukangurira nagize amakenga kuri moto nari nsanze mu rugo rwanjye niko guhita nitabaza Polisi kugira ngo imenye inkomoko yayo . Gutangira amakuru ku gihe bifasha inzego z’umutekano kurwanya ibyaha.”

Nshimyumuremyi Aimable nyuma yo gusubizwa moto ye, yashimiye imikorere myiza ya Polisi asaba bagenzi be kujya bihutira kumenyesha Polisi ikibazo bagize kugira ngo gikurikiranwe hakiri kare.

Nsengimana ucyekwaho kwiba moto yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Kicukirio.

Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aho iteganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →