• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Abapolisi biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) bari mu rugendoshuri mu Bushinwa

Umwanditsi
April 25, 2019

Icyiciro cya 7 cy’abapolisi bakuru 30 baturuka mu bihugu 9 bya Afurika biga iby’ubuyobozi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru  mu gihugu cy’ u Bushinwa, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Kenya,Somalia, Nigeria, Liberia, Central African, Namibia, South Sudan, Sudan, n’u Rwanda rwabakiriye.

Uru rugendoshuri rwo mu Bushinwa barutangiye tariki 21 Mata 2019, ruje rukurikira urundi  rwamaze icyumweru bakoreye imbere mu gihugu, aho basuye Minisiteri y’ Ubutabera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC).

Muri uru rugendoshuri aba bapolisi bakuru bari mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Beijing bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (National Police College- NPC)  Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.

Ku munsi wambere w’uru ruzinduko aba bapolisi basuye kaminuza yigisha ibyo gucunga umutekano wa Rubanda People’s Public Security University of China (PPSUC) aho bakiriwe n’umuyobozi wayo Mr. CAO Shiquang.

CP Bizimungu yavuze ko gukora urugendoshuri nk’uru mu gihugu cy’ u Bushinwa ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.

Yagize ati ” Intego y’urugendoshuri nk’uru, ni ugutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro n’impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa”.

Aba banyeshuri kandi basuye inzu ndangamurage ya Polisi basobanurirwa uko Polisi y’u Bushinwa yagiye yiyubaka bishingiye kundangagaciro z’iki gihugu.

Muri uru ruzinduko ruzamara icyumweru aba banyeshuri bazasura ikigo gikusanyirizwamo amakuru kubyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ishami rishinzwe kugenzura intwaro n’ubushakashatsi rikorera muri minisiteri y’umutekano.

Aya masomo yo ku rwego rwohejuru agamije kongerera ubumenyi abapolisi bakuru mu bijyanye n’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi, abayarangije bakaba banahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga