Abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi basabwe kumva ko umutekano w’aho bakorera ubareba bityo bakwiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kubahiriza amategeko no gukumira icyahungabanya umutekano.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 24 Mata 2019 mu murenge wa Bwishyura mu bukangurambaga bwitabiriwe n’abasaga 850 bugamije kunoza imyitwarire y’abamotari n’abarobyi bakorera muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yasabye abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’abakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu kwegera ubuyobozi kugirango imbogamizi bahuranazo zimenyekane.
Yagize ati ” Ibibazo birimo ibyangombwa, ibibazo byo mu makoperative mubarizwamo mujye mubinyesha inzego z’ubuyobozi biganirweho muhabwe igisubizo gikwiye”.
Meya Ndayisaba yanasabye abamotari n’abarobyi kunoza ibyo bakora bagamije kwiteza imbere banagira uruhare mu gucunga umutekano w’aho bakorera.
Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburengerazuba yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga batunga ibyangombwa byuzuye bisabwa mu mwuga bakora.
Yagize ati “Iyo ufite uruhushya rwo gutwara, ubwishingizi, Helmet (kasike), ijiri irinda kurohama n’ibindi bisabwa utwara moto cyangwa ubwato uba ugize uruhare mu mutekano ariko mu gihe utabyujuje nawe uba udatekanye.”
CSP Ntageruka akomeza asaba abatwara abarobyi n’abatwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi birimo ibiyobyabwenge na magendu.
Yagize ati “Usibye ibyaha birimo kwambutsa ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi harimo n’abatekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakaba bateza umutekano muke banyuze inzira z’amazi, mukwiye gutangira amakuru igihe kubo mukeka kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.”
Abitabiriye iyi nama babarirwa muri 850 bijeje Polisi ko bagiye kurushaho kuba abafatanyabikorwa b’inzego z’umutekano kugira ngo ibyaha bimwe na bimwe bibashe gukumirwa bitaraba.
Abarobyi n’abatwara abagenzi mu bwato bashimangiye ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bakoramo ingendo zo mu mazi, bakoresha ibikoresho bizima birimo amato, ubwishingizi, amajire y’ubwirinzi n’ibindi bisabwa kugira ngo amategeko agenga umwuga w’uburobyi no gutwara abantu mu mazi yubahirizwe.
Baniyemeje kurwanya ubufatanyacyaha bukorwa hagati y’abatwara ibinyabiziga n’abagenzi cyane cyane mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, biyemeje kutazigera bakingira ikibaba uzagaragarwaho n ‘iyo myitwarire mibi kuko bihesha isura mbi umwuga bakora.
intyoza.com