NSHUTI Y’IMANA, NTUKIBAGIRWE AHO IBYO UFITE BYAVUYE- Rev./Ev.Eustache Nibinyije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” Nshuti y’Imana, ntukibagirwe aho ibyo ufite byavuye”.

Soma Abaheburayo 11:6

“Ariko utayizera ntibishoboka ko Ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”

Ibintu byose ufite ndetse ni ibyo ukeneye byose wabibonye kandi uzabibona binyuze k’ umwana w’ umuntu, ariko bivuye ku Imana.

Imana niyo soko yabyo byose. Gusa yahisemo iyo nzira yo kubikugezaho kuko Imana ikoresha inzira nyinshi kugirango ikugire icyo yagambiriye kukugira utaranavuka.

Wibuke ko imigambi yayo ariyo kutugirira neza. Ariko ntukibagirwe kuyishimira no kuyiha icyubahiro. Kuko kuri yo niho dukesha byose.

Imana iduhane umugisha!

Muri abanyagaciro kuri twe…!

Nshuti y’Imana, Dushaka kumva icyo utekereza uyu munsi

Wandike ubutumwa kuri (Email) yanjye ariyo estachenib@yahoo.com cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri + 4128718098 ikoreshwa no kuri (WhatsApp).

Ushobora kutubwira n’ utuntu dutoya urimo kurwana natwo uyu munsi Kugirango dufatanye kudusengera.

P.s Umuryango wacu w’ Ivugabutumwa unejejwe no kuba urihamwe nawo mu kwamamaza ijambo ry’Imana.

Ijambo ry’Imana rigufi rivuye muri

Nibintije Evangelical Ministries

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →