• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Rwamagana: Ba Imamu b’imisigiti bakanguriwe gukumira no kurwanya ibyaha

Umwanditsi
April 28, 2019

Abayobozi b’imisigiti (Imamu) igize I Ntara y’Iburasirazuba mu mpera z’iki cyumweru basoje amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga mu rwego rwo kubakangurira kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo iterabwoba n’ubutagondwa.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu karere ka Rwamagana witabirwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari ndetse n’umuyobozi w’aka karere Mbonyumuvunyi Radjab.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa Imamu mu kwimakaza umuco w’amahoro no kwirinda ibitekerezo biganisha ku buhezanguni n’ubutagondwa ”

Umuyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugirango afashe aba Islamu kumva ko kurwanya ibyaha ari inshingano za buri wese.

Yagize ati “Murasabwa kwirinda kuba umuyoboro w’ubutagondwa n’ubuhezanguni, ahubwo mukaba abayobozi bazi ko bari mu cyimbo cy’intumwa y’Imana Muhammad, mukaba  abanyampuhwe ku biremwa bya Nyagasani mubashishikariza gukora ibitunganye.”

Mufuti Hitimana yasabye ba Imamu kureba ku mahirwe Abayisilamu bahawe na leta bakirinda ikintu cyose cyatuma isura yabo yandura bishingiye kubutagondwa n’ubuhezanguni.

Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Emmanuel Hatari yababwiye ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi, Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Abasaba kurirwanya mumbaraga zose zishoboka.

Yagize ati “ kugeza ubu iterabwoba n’ubutagondwa bikunze kugaragara ku bantu bihishe inyuma y’idini ya Islam, kandi ko n’imitwe ibyigisha yiyita aba Islam Muharanire kugaragaza ko ntasano iri hagati ya Islamu n’ubwiyahuzi binyuze mu gutanga amakuru kubacengeza aya matwara babiyitirira .”

ACP Hatari yakomeje abasaba gushyira imbaraga mu bikorwa byokurwanya iterabwoba   batangira amakuru ku gihe kuwo babonyeho imyumvire ibiganishaho, asoza abasaba kuba aba Islam beza no kubaha abayobozi munzego zitandukanye, kurinda no gusigasira ibyagezweho bikaba ibya buri wese.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umuryango w’aba Islam mu Rwanda (RMC) wahisemo gukorera aya mahugurwa mu karere ka Rwamagana agasaba ba Imamu kuzageza kubayoboke babo ibyo bungukiyemo .

Yibukije ba Imamu ko Islam itigeze na rimwe yigisha abayoboke bayo kubanira nabi abandi kabone n’ubwo baba badahuje ukwemera. Abasaba kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya abakora ibyaha birimo iterabwoba, ubutagondwa ndetse n’ubuhezanguni bitwaje idini.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga