Kamonyi: Muri GS Remera Rukoma bibutse abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi bazize Jenoside

Ubuyobozi bw’urwunge rw’Amashuri rwa Remera-Rukoma, abanyeshuri, Abarimu n’abandi bakozi muri iki kigo kuri uyu wa 30 Mata 2019 bibutse abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’ikigo bishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ruhigande Aaron, umuyobozi wa GS Remera-Rukoma yabwiye abitabiriye umugango wo kwibuka abari abanyeshuri, Abarimu n’Abakozi b’iki kigo ko kubibuka ari umwanya mwiza wo kubazirikana, kubaha icyubahiro bambuwe no kuzirikana urupfu rubi bishwe.

Yagize kandi ati “ Kubibuka ni no kugira ngo tugire umwanya w’umwihariko, dufatanye abarezi n’aba bana turerera muri iki kigo, dutekereze ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu kandi tuyigireho bidufashe gutekereza, bidufashe kubaka u Rwanda twifuza rw’ejo hazaza. U Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda ruzira umwiryane, u Rwanda buri wese yifuza kubamo, aba bana bakazarubamo batekanye ndetse tukazaruraga n’abazadukomokaho, u Rwanda ruzira Jenoside”.

Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi yasabye abanyeshuri, Abarimu n’abakozi hamwe n’abaje kwifatanya muri uyu muhango, ko bakwiye kwibuka ariko banazirikana amateka mabi yaranze igihugu n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside. Ko kandi ari umwanya mwiza wo kuzirikana no kwigira kubyabaye buri wese aharanira gukora neza ategura ejo heza h’igihugu.

Pacifique Murenzi / Ibuka Kamonyi.

Yabwiye abanyeshuri ko imbaraga zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside abenshi mu babikoze bari urubyiruko. Yabasabye ko by’umwihariko nk’urubyiruko bakwiye gukoresha imbaraga n’ubwenge bafite mu gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho, batera ikirenge mu cy’abo bitanze babohoza igihugu bakanahagarika Jenoside ubu bakaba barwana no kubaka igihugu cy’amahoro, igihugu gifite iterambere ryihuta, gifite ejo heza.

Yababwiye kandi ati“ Igihugu barakiduhaye turagifite uyu munsi, Igihugu kirimo amahoro, kirimo umutekano. Ariko byaba ari akangaratete igihe twebwe tutaba twiga tugamije gusigasira ibyo byiza twagezeho”. Yakomeje ashimira buri wese watanze ubuzima bwe kugira ngo arokore abahigwaga, kugira ngo arokore abafite intege nkeya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Presbytery ya Remera, Bizimana Jerome yabwiye abanyeshuri, Abarimu, abakozi n’abandi baje kubafata mu mugongo ko umwanya nk’uyu uha buri wese kwibuka amateka y’ibyabaye no gufata ingamba zikomeye zo gukomeza gutera imbere. Yashimangiye kandi ko nk’abahagarariye amadini n’amatorero bumva bafite ipfunwe n’ikimwaro kubyabaye (Jenoside) ndetse bamwe muribo bakabyijandikamo.

Pastor Jerome / presbytery remera – EPR

Yagize kandi ati“ Kwibuka rero bidufasha kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose, cyane cyane amacakubiri kuko tutayamaganye yazongera kandi akatumaraho abantu bacu. Kwibuka rero ni umurongo mwiza udufasha kwamagana no kurwanya izangano hagati y’abana b’u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko abanyarwanda bongera kumarana. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure abayobya n’abigisha nabi amateka y’u Rwanda, kwibuka ni kimwe mu bidufasha kugira ngo dukire no komora ibikomere biri mu mitima ya benshi”.

Prisca Uwamahoro, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye buri wese by’umwihariko abanyeshuri ko bafite u Rwanda rwizwa kandi rufite icyerekezo cyiza, u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza, u Rwanda rutanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza, u Rwanda rutazongera kuberamo Jenoside.

V/Mayor Prisca, yasabye abanyeshuri kugira icyerekezo kizima no kureba imbere baharanira gukora ibyiza.

Uwamahoro Prisca, nk’umwe mu ntwari z’Igihugu zikiriho( Ni umwe mu banyeshuri bigaga Inyange wanze ibyo basabwaga n’abacengezi byo kwitandukanya), yasabye abanyeshuri kuba umwe, gukundana no guharanira ishema ry’igihugu cyababyaye. Yahaye aba banyeshuri ubuhamya bw’ibyababayeho ubwo yigaga I Nyange ( Turimo kubitegura neza ), abasaba kwirinda ikibi n’igisa nacyo cyose aho kiva kikagera.

Urwunge rw’amashuri rwa Remera–Rukoma ni ikigo cy’ishuri ryisumbuye giherereye mu Murenge wa Rukoma gishamikiye ku idini rya EPR ( Eglise Presbyterienne Au Rwanda).

Munyeneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →